U Rwanda ntirukozwa ibyo koherereza u Burundi abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015

Guverinoma y’u Rwanda ntikozwa icyifuzo cya Guverinoma y’u Burundi cyo kuyoherereza abo ivuga ko bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri 2015, nk’inzira ishoboka yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Guverinoma y’u Burundi yamaze gushyikiriza u Rwanda amazina y’abantu yifuza ko ruyoherereza kugira ngo ibihugu byombi byongere kugenderana, gusa u Rwanda ruvuga ko abo bantu ari impunzi zigomba kurindwa koherezwa mu gihugu cyabo n’amategeko mpuzamahanga.

Ni ibyatangajwe na Prof Manasseh Nshuti, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu kiganiro yagiranye na The East African.

Yagize ati "Abitwa ko bateguye guhirika ubutegetsi birukiye mu Rwanda nk’impunzi, kandi tugomba kubahiriza amahame mpuzamahanga ku bijyanye no kwita ku mpunzi. U Rwanda rero ntirushobora kubatanga. Twaba turenze ku mategeko mpuzamahanga."

Prof Manasseh yunzemo ati "Ndatekereza rero ko u Burundi butagomba gukoresha uru rwitwazo rw’impunzi. Na bo bafite impunzi zacu ariko ntituzibasaba. Nta guverinoma ifite ubushobozi bwo kubikora keretse iyo umuntu atari impunzi ahubwo ari umunyabyaha."

U Burundi abo busaba u Rwanda ni abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza muri Mata 2015, bari bayobowe na Gen Maj Godefroid Niyombare ubwo uriya wahoze ari Perezida w’u Burundi yari yerekeje mu nama ya EAC i Arusha muri Tanzania.

Mu gihe bamwe mu bari bateguye iriya Coup d’Etat barimo na General Cyrille Ndayirukiye wigeze kuba Minisitiriri w’Umutekano mu Burundi bamaze gufatwa, abandi benshi bahungiye mu bihugu bituranye n’u Burundi birimo n’u Rwanda.

Minisitiri Nshuti yavuze ko aho kugira ngo u Rwanda rwoherereze u Burundi ziriya mpunzi, rwahitamo kuzohereza mu kindi gihugu ngo kuko rutazibona nk’ikibazo ku Burundi.

Ati "Icyo dushaka gukora ni ukubashyikiriza igihugu cya Gatatu aho bashobora kwimukira kure y’u Burundi. Gusa bitiriwe bigenda gutyo, bariya bantu si ikibazo ku Burundi. Ntabwo bakoresha u Rwanda nk’ibirindiro kugira ngo batere u Burundi."

Guverinoma y’u Burundi ntacyo iravuga ku byatangajwe n’iy’u Rwanda, gusa mu minsi yashize yakunze kugaragaza ko izakoresha Imiryango Mpuzamahanga mu gushyira igitutu ku Rwanda, ngo kuko "Ubutabera ni cyo kintu cyonyine kizahuriza hamwe Abarundi na bariya bagizi ba nabi, kuko ibyaha byakorewe mu Burundi ndetse bikorerwa Abarundi."

Ku bijyanye no kwifashisha abahuza mu biganiro ku kibazo cya ziriya mpunzi, Perezida w’u Burundi Gen Evariste Ndayishimiye yavuze ko nta muhuza ukenewe hagati y’u Rwanda n’u Burundi, "kuko ibihugu byombi ni nk’abavandimwe, tuvuga ururimi rumwe, dushobora kuganira ku bibazo byacu nta wundi uduhuje."

U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bihuriye ku ngingo zisobanura impamvu zikomeye zo kubana mu bwumvikane n’ituze mu nzego zose ariko si ko bimeze muri iki gihe.

Nyamara bisangiye imipaka, biraturanye, umuco n’ururimi byenda gusa kandi byigeze gutegekwa nk’igihugu kimwe mu mateka bihuriyeho y’ubukoloni mbere yo gutandukaywa mu gihe cy’ubwigenge mu 1962.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi guhera mu 2015, ubwo icyo gihugu cyavugaga ko u Rwanda ruri inyuma y’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Nkurunziza Pierre, u Rwanda rukabihakana, ari na ko na rwo rushinja iki gihugu gucumbikira no gutera inkunga abagize imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu kiganiro Perezida Kagame aheruka kugirana n’itangazamakuru ubwo yari amaze kugeza ku Baturarwanda uko igihugu gihagaze muri uyu mwaka w’2020 uri kugana ku musozo, yatangaje ko hari icyizere ko ibibazo by’iki gihugu n’u Burundi kimwe na Uganda bizagera aho bigakemuka.

Ati “Twafatanyije n’ibihugu duturanye kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano mu karere. Turacyakomeza kureba uko twafatanya n’abaturanyi, n’ibihugu bindi byo mu Karere, inzira ni nziza, hari byinshi bigenda bigerwaho.”

Ku kibazo cy’u Rwanda n’u Burundi, Perezida Kagame yagize ati “Akabazo kakiriho kari mu majyepfo ku mupaka n’abaturanyi n’abavandimwe b’ibihugu cy’u Burundi. Hari ibiganiro biriho, bikomeza gushakisha uburyo umutekano utahungabana, uva mu baturanyi. Ngira ngo amaherezo bizabonerwa umuti.”

INGABIRE VICTOIRE AVUZE AMAGAMBO AKOMEYE KU BANTU BARI HANZE Y’IGIHUGU, ATANZE N’IMPANURO ZISOZA UYU MWAKA WA 2020:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo