U Rwanda n’u Burundi mu biganiro byo kuzahura mubano

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020, ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi hateraniye inama yiga ku bibazo byakunze kuvugwa kuri uyu mupaka bijyanye n’umutekano muke, iyi nama yahuje inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda n’u Burundi,.

Muri iyi nama u Rwanda ruhagarariwe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye urwego rw’iperereza mu ngabo z’u Rwanda mu gihe u Burundi buhagarariwe na Col. Ernest Musaba ukuriye iperereza mu ngabo z’u Burundi. Urwego rwa gisirikare rushinzwe kugenzura ibibazo by’umutekano ku mipaka y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, ni urwego ruhuriweho n’ibihugu 12 byo muri aka karere.

Ibiganiro byahuje impande zombi bigaruka ku bibazo byakunze kugaragara mu mutekano w’ibihugu byombi mu minsi ishize. Byitabiriwe n’itsinda ry’abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM).

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda mu gihe ku ruhande rw’u Burundi ari Col Everest Musaba. Itsinda rya EJVM ryo riyobowe na Col Leon Maloungou.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’aho muri Kamena, u Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro nyuma y’igitero cyagabwe mu Karere ka Nyaruguru n’abantu bitwaje intwaro, kikagwamo bane mu bakigabye ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bagakomereka.

Hari ibindi bitero byagiye bigabwa muri Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata bigizwemo n’abantu bivugwa ko baturutse i Burundi gusa iki gihugu cyagiye kibihakana.

Ubutegetsi bw’u Burundi n’u Rwanda bubanye nabi kuva mu 2015 ubwo hageragezwaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza. Nyuma ibihugu byombi byashinjanye gufasha ababirwanya.

Umubano mubi w’ibi bihugu wagize ingaruka mbi ku mibanire n’imibereho y’abantu benshi bari babeshejweho n’ibikorwa byambukiranya imipaka.

Uwayoboye Operasiyo y’ifatwa rya Kabuga ari I Kigali, yaba aje gukora iki? Minisitiri w’Ibidukikije yihanangirije uw’Uburezi amusaba guhagarika kubaka ibyumba by’amashuri hirengagijwe kwita ku bidukikije, n’andi makuru menshi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo