U Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 10 bifite abaturage batishimye mu 2018

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yitwa ‘World Happiness’ y’umwaka wa 2018 yashyize hanze urutonde rw’ibihugu 156 yakozemo ubushakashatsi ku kigero abaturage babyo bishimyeho.

Kuri uru rutonde, igihugu cya Finilande (Finland) kiri ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage bishimye aho gifite amanota 7.632/10. Iki gihugu gikurikirwa na Noruveji (Norway) ifite amanota7. 594/10, Danimarike ( Danmark) ifite amanota7. 555/10, Ayisilandi (Iceland) ifite amanota7. 495/10, Ubusuwisi ( Switzerland) bufite amanota7. 487/10 n’Ubuholandi (Netherlands) bufite amanota7.441/10.

Kuri uru tonde kandi haragaragara ibihugu icumi biri nyuma mu kugira abaturage bishimye ari nabyo Bwiza.com igiye kubagezaho.

Burundi: Bufite amanota 2.905/10

Repubulika ya Centre Afurika : Ifite amanota 3.083/10

Sudani y’Amajyepfo: Ifite amanota 3.254/10

Tanzaniya : Ifite rufite amanota mu gihe rwo 3.303/10

Yemeni: Ifite amanota 3.55/10

U Rwanda: Rufite amanota 3.408

Siriya : Ifite amanota 3.462/10

Liberiya : Ifite amanota 3.495/10

Hayiti : Ifite amanota 3. 582

Malawi : Ifite amanota 3.587

Abakoze uru rutonde bavuga ko bagendeye ku bintu bitandatu by’ingenzi birimo:

1. Umusaruro mbumbe (GDP per Capital)

2. Icyizere cy’ubuzima ( Healthy Life Expectancy)

3. Ubufasha mu by’ubuzima busanzwe ( Social Support)

4. Ubiwsanzure mu mahitamo ( Freedom of choice)

5. Kugira ubuntu (Generosity)

6. Imyumvire kuri ruswa ( Perceptions on Corruption).

Uru rutonde rwerekana ko ibihugu bisaga uvanyemo ibi byavuzwe haruguru, hari ibindi bihugu 15 bidafite nibura amanota atanu ku 10 biyobowe na Congo/Kinshasa ifite amanota 4.245.

PNG - 78.4 kb
Ibi ni ibihugu 10 bya nyuma mu kugira abaturage bishimye binagaragaramo u Rwanda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Emmanuel Kuya 28-12-2018

Kwaridanje ubuse Leta yacu yaribizi ra duhinduretwekuba nku uburundi byababikabije

Emmanuel Kuya 28-12-2018

Kwaridanje ubuse Leta yacu yaribizi ra duhinduretwekuba nku uburundi byababikabije

Sinyihinyuye chris Kuya 27-12-2018

Ubu se nka Congo koko yagashyizwe kuri uru rutonde?nka biriya bihugu bituye ku nyanja bizira iki?twe ubu keretse kubura amafaranga,arko aho twaritugeze harashimishije pe!Government yacu nidushakire uburyo bwamafaranga twekuzongera kugaragara mubibi.

Sinyihinyuye chris Kuya 27-12-2018

Ubu se nka Congo koko yagashyizwe kuri uru rutonde?nka biriya bihugu bituye ku nyanja bizira iki?twe ubu keretse kubura amafaranga,arko aho twaritugeze harashimishije pe!Government yacu nidushakire uburyo bwamafaranga twekuzongera kugaragara mubibi.