U Bwongereza buranengwa uko bwitwaye kuri COVID19

Leta y’u Bwongereza iranengwa uburyo yitwaye mu gihe cyo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, mu gihe bivugwa ko ubukungu bw’icyo gihugu bushobora kuzahara kurusha ahandi hose ku isi.

U Bwongereza ni cyo gihugu cya Kabiri cyapfushije abarwayi ba Covid 19 kurusha ibindi ku isi. Cyatinze kandi muri gahunda ya ’guma mu rugo’ ugereranije n’ibindi bihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi.

Umuryango w’ubufatanye mu by’ubukungu n’iterambere (OECD) muri iki cyumweru watangaje ko ubukungu bw’u Bwongereza buzagabanukaho 11.5 ku ijana mu mwaka wa 2020.

Uwo ni wo mubare uri hejuru mu bihugu byateye imbere. Usumbye gato uw’u Bufaransa, 11.4 ku ijana n’u Butaliyani 11.1 ku ijana. Ubukungu bw’Amerika biteganijwe ko buzamanuka ku rugero rwa 7.3 ku ijana uyu mwaka.

Abahanga mu byerekeye ubukungu bavuga ko kuba ubukungu bw’u Bwongereza bushingiye ahanini kuri serivisi byatumye buzahara cyane kubera gahunda yo kuguma mu rugo yahagaritse imirimo myinshi.

Umuryango wa OECD uravuga ko icyiciro cya Kabiri cya Covid 19 gishobora kuzahaza u Bwongereza kurushaho ku buryo ubukungu bushobora kugabanuka ku rugero rwa 14 ku ijana.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko u Bwongereza bwatinze gufata ibyemezo byo gukumira iyo ndwara kandi bwarabonaga ko yakwirakwiraga vuba mu kwezi kwa Gatatu gutangira.

U Butaliyani, Esipanye n’u Bufaransa icyo gihe byashyizeho gahunda yo kugenzura no guhana abatubahirije amabwiriza byari byashyizeho yo kwirinda.

Abantu bahitanywe na Covid 19 mu Bwongereza bagera ku 41,000. Ni cyo gihugu cya Kabiri cyapfushije abantu benshi ku isi bazize iyo ndwara nyuma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.


Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnsons

Amakuru yerekeye urupfu rwa Perezida Nkurunziza urayasanga muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo