U Butaliyani bugiye koroshya amategeko ya Guma mu rugo

Leta y’u Butaliyani yatangaje koroshya amategeko akomeye yashyizweho mu cyumweru birindwi bishize yo kurwanya Coronavirus, ni nyuma y’uko imibare y’abapfa buri munsi igeze ku gipimo cyo hasi kuva hagati mu kwezi kwa Gatatu.

Minisitiri w’Intebe, Giusepe Conte yavuze ko ibyo bizatangira tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa Gatanu, aho abantu bazemererwa gutangira gusurana ariko ari bacyeya kandi bambaye udupfukamunwa.

Za Pariki zizafungurwa ariko amashuri ntazatangira kugeza mu kwezi kwa cyenda.

Ibindi bihugu nka Afurika y’Epfo, u Busuwisi na Espagne nabyo byatangaje ko bigiye koroshya izi ngamba.

Ejo ku Cyumweru, Mu Butaliyani hapfuye abantu 260, umubare muto ku munsi kuva tariki 14/03/2020. Abo iyi ndwara imaze guhitana bose ni 26,644, ni bo benshi mu Burayi.

Abamaze kwandura Covid-19 mu Butaliyani ni 197,675 nk’uko bivugwa n’imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins.

Abategetsi mu Butaliyani bavuga ko ikigereranyo cy’abantu umuntu ufite iyi virus ubu yanduza kigeze hasi, ko ariyo mpamvu bagiye koroshya amategeko asanzweho.

Ibyo bagiye koroshya ni ibihe?

Avugira kuri Televiziyo, Minisitiri w’Intebe, Conte yavuze ko izo ngamba zirimo ko;

- Abantu bazemererwa kugenda hagati mu karere kabo ariko kujya mu tundi turere bitazaba byemewe

- Gushyingura bizongera kwemerwa, ariko bikorwa n’abantu batarenze 15 kandi bikorerwe hanze

- Abakora siporo ku giti cyabo bazemererwa kwitoza, abantu bose nabo bemerererwe gukorera siporo hanze y’ingo zabo

- Utubari n’inzu z’uburiro bizafungura ariko gusa umuntu agura ibyo atwara - atari ukubimushyira nk’uko bimeze ubu - ibiryo ni ukubirira mu rugo cyangwa mu biro

- Kuva tariki 01/06/2020 nibwo biteganyijwe ko utubari, inzu z’uburiro n’inzu zitunganya ubwiza bizongera gufungura bisanzwe.

- Amakipe y’imikino azongera gutangira kwitoza hamwe tariki 18/05

Ntihatangajwe igihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu Butaliyani ishobora gurangirira.

Bwana Conte yavuze ko ibikorwa byo kwirinda guhura kw’abantu benshi bizakomeza mu yandi mezi ari imbere, nk’insengero zizakomeza gufungwa. Yasabye abantu gukomeza kutegerana nibura ku ntera ya 3m.

Ati "Niba ukunda u Butaliyani ha intera mugenzi wawe".


Hashize ibyumweru birindwi u Butaliyani bushyizeho amategeko akomeye abuza abantu kuva mu ngo zabo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo