Close MORE NEWS U Butaliyani: Imyigaragambyo irimo urugomo yamagana amabwiriza ya Covid-19 UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 27-10-2020 saa 07:33' whatsapp Facebook Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020 mu gihugu cy’u Butaliyani hatangiye imyigaragambyo irimo urugomo kubera ingamba nshya zo guhangana n’inkubiri ya Kabiri ya Covid. Imirwano yavuzwe mu mijyi myinshi ikomeye mu gihugu nka Turin, aho bateraga abapolisi amacupa yaka umuriro (Molotov cocktails). I Milan hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya, mu gihe kandi imyigaragambyo yavuzwe no mu mujyi wa Naples. Byatangiye nyuma y’uko leta itegetse ifungwa ry’ama-restaurants, utubari, inzu z’imyitozo ngororamubiri na cinema guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yaho. Uduce twinshi tw’iki gihugu kandi twatangaje umukwabu wa nijoro, utwo turimo nka Lombardie, aho umujyi wa Milan uri, na Piedmont, aho umujyi wa Turin uri. Imyigaragambyo yabaye kandi no mu yindi mijyi myinshi irimo Rome na Palermo. Mu gihe amabwiriza yo kuguma mu rugo mu ntangiriro z’uyu mwaka yubahirijwe mu mahoro, amabwiriza mashya yo rubanda yahise iyamagana. Abakora ubushabitsi butoya bavuze ko bari batangiye koroherwa n’ingaruka za ’guma mu rugo’ ya mbere, bityo ko andi mabwiriza nk’aya yatuma bahomba burundu. Amaduka amwe n’amwe akomeye mu mujyi wa Turin yasahuwe n’abantu bahise bisuka mu mihanda ubwo amasaha yo kubahiriza amabwiriza yari ageze. Ibiro Ntaramakuru Reuters bivuga ko abigaragambya batwitse ibintu mu mihanda, mu gihe polisi na yo yakoreshaga imyuka iryana mu maso mu guhangana na bo. I Milan, rubanda bateraga hejuru bati "ubwisanzure, ubwisanzure, ubwisanzure!" mu gihe barimo barwana n’abapolisi rwagati muri uyu murwa mukuru wa Lombardie, agace kazahajwe cyane n’iyi virusi. Abigaragambya i Milan bateraga hejuru bati "ubwisanzure, ubwisanzure, ubwisanzure!" Ahandi i Burayi byifashe bite? Mu murwa mukuru w’u Bubiligi, Brussels, inzu z’imyitozo ngororamubiri na za ’piscine’ byafunzwe, amaduka na yo agomba gufunga saa yine z’ijoro. Abantu bategetswe kwambara udupfukamunwa aho bahurira. Hagati aho abaganga mu mujyi wa Liège mu Bubiligi bavuze ko basabwe gukomeza bagakora, nubwo baba bafite Coronavirus. Ukuriye urugaga rw’abaganga mu Bubiligi yabwiye BBC ko nta yandi mahitamo bafite mu kwirinda ko ibitaro binanirwa gukora. Mu Bufaransa, abahanga mu by’ubuzima baburiye ko imibare mishya y’abanduye Covid-19 ku munsi ishobora kugera ku 100,000, inshuro ebyiri imibare ivugwa n’abategetsi. U Bufaransa bwamaze gushyiraho amabwiriza y’umukwabu wa nijoro mu mijyi minini irimo na Paris. Muri iki gihugu abantu barenga miliyoni imwe banduye Covid-19 naho abarenga 35,000 yarabishe. Espagne yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu ndetse itegeka umukwabu wa nijoro kubera ubwandu bushya bwa Covid-19 bwongeye kuzamuka. Espagne na yo abatangajwe ko banduye barenga miliyoni imwe naho abo Covid-19 imaze kwica barenga 35,000. Mu Burusiya ku wa Mbere babonye umubare munini w’abanduye ku munsi umwe, 17,347. Abanduye bose muri iki gihugu barenga miliyoni 1.5 ariko ukuriye umurwa mukuru Moscow, ari nawo mujyi wazahaye cyane, avuga ko ubwo bwiyongere budakabije. Abigaragambya bahise bisuka mu mihanda ubwo ingamba nshya zo kwirinda Covid zari zitangiye gushyirwa mu bikorwa ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
U Butaliyani: Imyigaragambyo irimo urugomo yamagana amabwiriza ya Covid-19 UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 27-10-2020 saa 07:33' whatsapp Facebook Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020 mu gihugu cy’u Butaliyani hatangiye imyigaragambyo irimo urugomo kubera ingamba nshya zo guhangana n’inkubiri ya Kabiri ya Covid. Imirwano yavuzwe mu mijyi myinshi ikomeye mu gihugu nka Turin, aho bateraga abapolisi amacupa yaka umuriro (Molotov cocktails). I Milan hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya, mu gihe kandi imyigaragambyo yavuzwe no mu mujyi wa Naples. Byatangiye nyuma y’uko leta itegetse ifungwa ry’ama-restaurants, utubari, inzu z’imyitozo ngororamubiri na cinema guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yaho. Uduce twinshi tw’iki gihugu kandi twatangaje umukwabu wa nijoro, utwo turimo nka Lombardie, aho umujyi wa Milan uri, na Piedmont, aho umujyi wa Turin uri. Imyigaragambyo yabaye kandi no mu yindi mijyi myinshi irimo Rome na Palermo. Mu gihe amabwiriza yo kuguma mu rugo mu ntangiriro z’uyu mwaka yubahirijwe mu mahoro, amabwiriza mashya yo rubanda yahise iyamagana. Abakora ubushabitsi butoya bavuze ko bari batangiye koroherwa n’ingaruka za ’guma mu rugo’ ya mbere, bityo ko andi mabwiriza nk’aya yatuma bahomba burundu. Amaduka amwe n’amwe akomeye mu mujyi wa Turin yasahuwe n’abantu bahise bisuka mu mihanda ubwo amasaha yo kubahiriza amabwiriza yari ageze. Ibiro Ntaramakuru Reuters bivuga ko abigaragambya batwitse ibintu mu mihanda, mu gihe polisi na yo yakoreshaga imyuka iryana mu maso mu guhangana na bo. I Milan, rubanda bateraga hejuru bati "ubwisanzure, ubwisanzure, ubwisanzure!" mu gihe barimo barwana n’abapolisi rwagati muri uyu murwa mukuru wa Lombardie, agace kazahajwe cyane n’iyi virusi. Abigaragambya i Milan bateraga hejuru bati "ubwisanzure, ubwisanzure, ubwisanzure!" Ahandi i Burayi byifashe bite? Mu murwa mukuru w’u Bubiligi, Brussels, inzu z’imyitozo ngororamubiri na za ’piscine’ byafunzwe, amaduka na yo agomba gufunga saa yine z’ijoro. Abantu bategetswe kwambara udupfukamunwa aho bahurira. Hagati aho abaganga mu mujyi wa Liège mu Bubiligi bavuze ko basabwe gukomeza bagakora, nubwo baba bafite Coronavirus. Ukuriye urugaga rw’abaganga mu Bubiligi yabwiye BBC ko nta yandi mahitamo bafite mu kwirinda ko ibitaro binanirwa gukora. Mu Bufaransa, abahanga mu by’ubuzima baburiye ko imibare mishya y’abanduye Covid-19 ku munsi ishobora kugera ku 100,000, inshuro ebyiri imibare ivugwa n’abategetsi. U Bufaransa bwamaze gushyiraho amabwiriza y’umukwabu wa nijoro mu mijyi minini irimo na Paris. Muri iki gihugu abantu barenga miliyoni imwe banduye Covid-19 naho abarenga 35,000 yarabishe. Espagne yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu ndetse itegeka umukwabu wa nijoro kubera ubwandu bushya bwa Covid-19 bwongeye kuzamuka. Espagne na yo abatangajwe ko banduye barenga miliyoni imwe naho abo Covid-19 imaze kwica barenga 35,000. Mu Burusiya ku wa Mbere babonye umubare munini w’abanduye ku munsi umwe, 17,347. Abanduye bose muri iki gihugu barenga miliyoni 1.5 ariko ukuriye umurwa mukuru Moscow, ari nawo mujyi wazahaye cyane, avuga ko ubwo bwiyongere budakabije. Abigaragambya bahise bisuka mu mihanda ubwo ingamba nshya zo kwirinda Covid zari zitangiye gushyirwa mu bikorwa ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika