U Busuwisi na Amerika ku isonga mu bihugu birimo ruswa kurusha ibindi ku isi

Muri raporo yatangajwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Tax Justice Network ivuga ko igihugu cy’u Busuwisi aricyo kirimo ruswa kurusha ibindi ku isi kubera ikigero cya 76 cy’ibanga ku banyereza ubukungu. Gikurikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibirwa bya Cayman.

Financial Secrecy Index – 2018 ivuga ko igihugu cy’u Busuwisi ari “sekuru w’ahantu hanyererezwa imisoro, ahantu ha mbere hari ibigo by’imari bikomeye ku isi, ahantu ha mbere kandi mu kugirira ibanga imanza n’abanyereza imisoro.”

PNG - 400.1 kb
U Busuwisi na Amerika, Sekuru w’ibihugu binyererezwamo imitungo kurusha ahandi ku isi nzima


Iyi raporo ivuga ko u Busuwisi buhana amakuru gusa n’ibindi bihugu bikize iyo bubisabwe, ariko bukomeza guha amahirwe abaturage bo mu bihugu bikennye yo koherezayo imari bavanye mu kunyereza imisoro.

N’abagerageza gusakuriza u Busuwisi kuri ibi bibazo ngo bagorwa cyane n’ibanga rikomeye riba mu manza za bene ibi kurusha ahandi ku isi.

Iki kigereranyo cyasohotse ni icy’ibihugu bifite uburyo amategeko yabyo akingira ikibaba abanyereza imari, hamwe n’abandi bagerageza kurinda imari bavanye muri ruswa bayijyana muri ibi bihugu.

Mu gihe hamenyerewe ruswa iyi twita bitugukwaha itangwa hagati y’abantu n’abandi kubera indonke runaka. Iyi ivugwa ni ruswa yo ku rwego rwo hejuru hagati y’abantu n’inzego.

Uko igihugu gihishira ibanga abakizaniye imari ishobora kuba ‘yanduye’ niko gifatwa nk’ikirimo ruswa kurusha ibindi.

Mu kubona iki kigereranyo bakusanya iki kigero cy’ibanga hamwe n’imibare yerekana imari iva hanze izanwa mu gihugu ku bihugu byose.

Amerika (US) niyo ikurikira u Busuwisi n’amanota 60 muri ibi bihugu bifite ruswa nini. Mu 2013 US yari ku mwanya wa gatandatu, 2015 iba iya gatatu.

PNG - 330.7 kb
Amerika n’u Busuwisi bikurikirana n’amanota 60 muri ibi bihugu bifite ruswa nini


Amerika iha ikigero kinini cy’ibanga n’iyoroshya-misoro ku bantu batari Abanyamerika, haba ku rwego rwa Amerika yose cyangwa ku rwego rwa buri Leta mu ziyigize nk’uko bivugwa n’iyi raporo.

Ibihugu bikurikiraho ni ibirwa bya Cayman Islands, Hong Kong, Singapore, Luxembourg, u Budage, Taiwan, United Arab Emirates.

Ibihugu bitabikira ibanga bene iyi ruswa biri ku kigero cyo hasi ni u Bwongereza, Slovenia, u Bubiligi, Sweden, Lithuania, u Butaliyani na Brazil.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo