U Bushinwa bwatewe umujinya n’ibitwaro kirimbuzi Amerika igiye kugurisha na Taiwan

Nyuma yuko Ububanyi n’Amahanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwemeje ko bugiye kugurisha na Taiwan intwaro z’agaciro ka Miliyoni 2.2 z’amadorari, ibi byateye igihugu cy’u Bushinwa umujinya nk’uko byemezwa na Pentagon.

Izi ntwaro zirimo ibifaru 108, za Misile 250 n’ibigendanye n’izi ntwaro.

Mu kwezi gushize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yari yasabye Amerika guhagarika iki gikorwa, icyita ko giteye inkeke bikomeye kandi cyangiza imibanire.

U Bushinwa bubona Taiwan nk’agace kabwo gakwiye kuba kari kumwe n’u Bushinwa nk’igihugu kimwe, no ku ngufu mu gihe bibaye ngombwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Geng Shuang, yasabye Amerika kubaha ibyo bumvikanye, bitegeka Amerika kwemera u Bushinwa nk’igihugu kimwe, itarebye Taiwan.

Itangazo ry’Ibiro by’Ingabo za Amerika, Pentagon, rivuga ko kugurisha izi ntwaro kuri Taiwan bitazateza ubusumbane mu ngufu muri kariya gace.

Pentagon yamenyesheje inteko ya Amerika iby’iri gurisha ry’intwaro.

Ibiro bya Perezida wa Taiwan byatangaje ko bishimira cyane Amerika nk’igihugu cya mbere kibaha intwaro.

Umuvugizi wa Perezida wa Taiwan mu itangazo yahaye ibiro ntaramakuru Reuters, yavuze ko iki kirwa kizakomeza gushimangira ubufatanye mu bya Gisirikare na Amerika.


Ibifaru byo mu bwoko bwa Abrahams biri mu byo Amerika igiye kugurisha Taiwan, ibintu byateye umujinya igihugu cy’u Bushinwa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo