U Burusiya bushaka kwivanga ngo Trump azongere atorwe

Inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye ko u Burusiya buri kugerageza gufasha Perezida Donald Trump ngo azongere atorwe mu matora ateganyijwe kuba mu kwa cumi na kumwe, nkuko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga.

Ibyo byavugiwe mu nama yabereye mu muhezo y’urwego rushinzwe ubutasi rwo mu Nteko Nshinga Amategeko ya Amerika ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa Kabiri, nkuko abategetsi babibwiye ibitangazamakuru byo muri Amerika.

Amakuru avuga ko Perezida Trump yarakaye bikomeye, yinubira ko abo mu ishyaka ry’abademokarate bakoresha ayo makuru bamwibasira.

Ejo ku wa Kane, Bwana Trump yasimbuje Joseph Maguire, wari umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubutasi.

Ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko Bwana Trump yarakajwe mu buryo bw’umwihariko nuko Adam Schiff, umudemokarate wayoboye ibikorwa byo gushaka kumweguza, na we yari muri iyo nama.

Bwana Maguire yahabwaga amahirwe yo guhabwa akazi k’igihe kirekire nk’umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, Director of National Intelligence (DNI), nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Washington Post.

Ariko icyo kinyamakuru kivuga ko Perezida Trump yisubiyeho ubwo yamenyaga iby’iyo nama, ndetse n’icyo yise "kutayoboka" k’uwo wari umukozi we.


Richard Grenell, Ambasaderi wa Amerika mu Budage, yagizwe umukuru w’urwego rw’ubutasi rw’Amerika

Muri iki cyumweru, Bwana Trump yatangaje ko Bwana Maguire azasimburwa na Richard Grenell, ambasaderi w’Amerika mu Budage uzwiho kuba umuntu umwumvira.

Abakozi babiri bo mu butegetsi bwa Trump babwiye The New York Times ko uko gusimbuza Bwana Maguire, mu buryo bwihuse cyane nyuma yo kuba kw’iyo nama itavugwaho rumwe, byombi bifitanye isano.

Abategetsi bo mu butasi bw’Amerika bavuga ko Uburusiya bwivanze mu matora ya Perezida wa Amerika yo mu 2016 mu gutera ingabo mu bitugu ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Bwana Trump no guteza akavuyo mu bikorwa by’amatora muri Amerika.

Abademokarate banenze Perezida Trump kubera gushyiraho Bwana Grenell, mbere uyu akaba yari yarahinyuye ibivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Perezida muri Amerika ndetse akaba yarishimiye kwaduka mu Burayi kw’abanyapolitike bafite abatwara y’ubuhezanguni.


Amakuru avuga ko Perezida Trump (iburyo) yarakajwe n’iyo nama ku makuru ajyanye n’umutekano

Ese wamenye uko Barafinda RIB yajyanye gusuzumisha mu mutwe i Ndera abayeho?, Umugore we arabivuze byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo