U Burusiya: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye beguye ku mirimo yabo

Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Dmitry Medvedev na Guverinoma ye bose beguye ku mirimo yabo nyuma y’icyemezo gikakaye Perezida w’iki gihugu, Vladimir Putin yafashe.

Dmitry Medvedev yatangaje ku mugaragaro ubwegure bwe kuri uyu wa 15 Mutarama 2020 mu itangazo ryaciye kuri Televisiyo y’igihugu ‘Tass’.

Uku kwegura kw’aba bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Putin,kuje nyuma y’icyemezo cya Perezida Vladimir Putin, wavuze ko itegekonshinga rigiye kuvugururwa, rikagabanya ububasha bw’uzamusimbura, ahubwo bukajya kuri Minisitiri w’Intebe n’Inteko ishinga Amategeko.

CNN yanditse iyi nkuru yatangaje ko, Perezida Putin atabyakiriye neza. Yavuze ko azaganiriza buri umwe muri aba baminisitiri beguye, akamenya impamvu yabyo.

Medvedev wigeze kuba Perezida w’iki gihugu kinini ku isi kuva mu 2008 kugeza mu 2012, nyuma akza gusimburwa na Putin, bivugwa ko ashobora kuba afite gahunda yo kuzongera kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, agasimbura Putin,bityo akaba yabonye ko yaba agiye guteshwa agaciro agahitamo gukuramo akarenge.

Nyuma y’uko Medvedev yegura, Perezida Putin yahise ashyiraho uwitwa Mikhail V. Mishustin utazwiho ibintu byinshi muri Politike wigeze kuba umuyobozi w’ikigo k’imisoro mu Burusiya.


Minisitiri w’Intebe, Dmitry Medvedev na Guverinoma ye bose beguye ku mirimo yabo


Bwana Putin yabonanye na Medvedev mbere y’uko Guverinoma yegura

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo