U Burundi  bwavuze  ku gitero cyagabwe i Nyabimata muri Nyaruguru

Nyuma y’uko mu ijoro ryo ku itariki 01 Nyakanga 2018 mu gihe cya saa 23H30 abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga mu mudugudu wa Cyamuzi ,igipolisi cy’u Rrwanda cyameje ko abagabye iki gitero baturutse mu Burundi ,iki gihugu cyabihakanye.

Mu itangazo rigenewe abanyamakurucyashyize ahagaragara, igipolisi cy’u Rwanda cyavuze ko abateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi,Terence Ntahiraja avuga ko ntawateye mu Rwanda avuye ku butaka bwabwo, ngo ibivugwa n’igipolisi c’yu Rwanda ni ikinyoma cyambaye ubusa nk’uko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru.

Mu ijoro ryo ku itariki 01 Nyakanga 2018 mu gihe cya saa 23H30 abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga mu mudugudu wa Cyamuzi.

Abo bagizi ba nabi bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Bashimuse bamwe mu baturage babatwaza ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara.

Ibi bikaba byarabaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, abantu bataramenyekana bitwaje imbunda, bishe barashe abantu babiri muri Nyaruguru, bakomeretsa batandatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

Mbere yaho tariki ya 10 Kamena 2018, amabandi yitwaje intwaro gakondo hamwe n’imbunda, yateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru arabakomeretsa abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
niyonzima Alfred Kuya 4-07-2018

Nihakorwe iperereza nabahanga batagira ago babogamiye.

niyonzima Alfred Kuya 4-07-2018

Nihakorwe iperereza nabahanga batagira ago babogamiye.