U Burundi bwasabye ko itorwa rya Martin Ngoga nka Perezida wa EALA riteshwa agaciro

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, ku cyicaro cyarwo i Arusha rwumvise ikirego cyatanzwe n’u Burundi, butemera uburyo umunyarwanda Martin Ngoga yatowemo nka Perezida w’Inteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, ku wa 19 Ukuboza 2017.

Ku munsi wagombaga kubaho itora, ryasubitswe bitewe n’abadepite ba Tanzania n’u Burundi, banze gusubira mu cyumba cy’Inteko nyuma y’akaruhuko kakurikiye irahizwa ryabo, kuko bavugaga ko ibihugu byabo aribyo bitahiwe kuyobora, abandi ntibabyumve.

Ku munsi wa kabiri itora ryakozwe nabwo abadepite b’u Burundi na Tanzania badahari, Umurundi Leontine Nzeyimana wari wiyamamaje ntiyitabire itora, abona amajwi atatu.

U Burundi buvuga ko kuba Ngoga yaratowe abadepite b’u Burundi n’aba Tanzania batari mu nteko, bitubahirije amategeko agenga EALA, by’umwihariko mu ngingo za 6, 7 na 51.

Iki kirego cyasuzumwe n’abacamanza Monica Mugenyi wari uyoboye iburanisha yungirijwe na Dr Faustin Nteziryayo, n’abacamanza Fakihi A. Jundu, Dr. Charles Nyawello na Charles Nyachae.

Uwari uhagarariye Guverinoma y’u Burundi yatanze ikirego, Nestor Kayobera, yabwiye urukiko ko amatora ya Perezida wa EALA agengwa n’amasezerano ashyiraho EAC kimwe n’itegeko rigena imiterere, imikorere n’ububasha bya EALA.

Yavuze ko itegeko rigena ko kugira ngo Inteko rusange cyangwa komisiyo biterane, bigomba kuba nibura bigizwe na kimwe cya kabiri cy’abadepite bose, barimo kimwe gatatu cy’abadepite kuri buri gihugu gihagarariwe muri EALA.

Yakomeje avuga ko ku wa 19 Ukuboza 2017, Perezida wa EALA yatowe abadepite b’u Burundi n’aba Tanzania badahari, bityo binyuranye n’amategeko. Kayobera yakomeje avuga ko ingingo ya 23 y’amasezerano ashyiraho EAC igena uru rukiko baregeye nk’urwego rukurikirana ko amategeko yashyizweho yose akurikizwa.

Yashimangiye ko Ngoga atatowe hakurikijwe amategeko, bityo ayo matora akwiye guteshwa agaciro.

Dr Anthony Kafumbe wari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC nk’urwego rwarezwe, yavuze ko amatora ya Perezida w EALA akorwa hakurikijwe amategeko agenga Inteko, aho mu ngingo ya 6 (9) (c), biteganywa ko atari ngombwa ko buri mudepite atora, bityo abadepite b’u Burundi na Tanzania bari bafite uburenganzira bwo kudatora.

Iyo ngingo ivuga ko iyo “Abagize Inteko babyifuza bose bamaze gutora, uyoboye amatora abashyira imbere yabo impapuro zose zatoreweho, agatangira kubara amajwi.”

Aha yavuze ko umubare w’abagomba kuba bahari utarebwaho, bityo ngo nta kwica amategeko kwabayeho.

Dr. Kafumbe yakomeje avuga ko n’abandi badepite bamaze kwemera umuyobozi watowe ndetse hari byinshi bimaze gukorwa uhereye igihe yatorewe mu Ukuboza 2017, ku buryo gutesha agaciro ayo matora ngo hategurwe andi nta cyo bimaze.

Depite Fred Mukasa Mbidde wo muri Uganda wari uhagarariwe mu rukiko na Donald Deya, Justin Semuyaba na Nelson Ndeki, yashyigikiye ko ubusabe bw’u Burundi buteshwa agaciro.

Biteganyjwe ko urukiko ruzatangaza umwanzuro warwo mu gihe cya vuba.

Muri Werurwe 2018 uru rukiko rwanze ubusabe bwa Guverinoma y’u Burundi yasabaga ko ruba ruhagaritse Martin Ngoga n’ibikorwa byose bya EALA, kugeza igihe uru rubanza ruzarangirira.

PNG - 1.2 Mb
Abacamanza b’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bumvise ikirego u Burundi bwarezemo Ubunyamabanga bwa EAC

SRC: Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo