U Burundi bwamenyesheje amahanga ko budashobora kwihanganira u Rwanda

Bubinyujije mu itangazo bwashyize hanze ririmo amagambo akomeye, u Burundi bwamenyesheje amahanga ko budashobora gukomeza kwihanganira u Rwanda ngo ruri kubagabaho ibitero.

Umuvugizi akaba n’umunyamabanga wa Leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye yatangaje ko ngo igihugu ke cy’u Burundi ngo kigiye gufata ingamba zikwiriye kuko kidashobora kwihanganira agasuzuguro k’u Rwanda ngo rukomeje kubagabaho ibitero.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu muvugizi w’u Burundi yabwiye amahanga ko nta gikozwe ku cyo yise “Agasuzuguro k’u Rwanda” umutekano w’akarere ushobora guhungabana.

Prosper Ntahorwamiye yabwiye Umuryango w’Abibumbye (ONU), uw’Ubumwe bw’Afurika (AU), uw’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CPGL) ndetse n’Uhuza Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika (SADC) kugira icyo bakora ku iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga y’akarere ajyanye n’umutekano, amahoro n’iterambere.

Leta y’u Burundi ishinja ingabo z’u Rwanda kuyigabaho ibitero birenze kimwe harimo n’icyagabwe muri komine ya Mabayi tariki ya 17 Ugushyingo 2019, kigahitana abasirikare b’u Burundi benshi.

U Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma ibi bitero u Burundi burushinja aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko ibyo birego nta shingiro bifite.

Mu minsi ishize,umutwe wa FRB-ABARUNDI wavuze ko ari wo wagabye iki gitero cy’I Mabayi kugira ngo wibutse Nkurunziza ko yanze kubahiriza amasezerano ya Arusha.

Leta y’u Burundi yigeze gusaba ubunyamabanga bw’ishyirahamwe rya EAC gukora iperereza ku ruhare rw’u Rwanda mu gitero cyabaye taliki 10 Nyakanga 2015 muri komine Kabarore mu ntara ya Kayanza ariko uyu muryango ubasubiza ko ibyo birego byabo ku Rwanda nta bimenyetso bifite.


Kuva mu 2015 umubano w’u Rwanda n’u Burundi ntumeze neza

Umuhanzi Jidenna yageze i Kigali aje muri Kigali Jazz Junction ariko nta kintu na kimwe yavuganye n’itangazamakuru ryari rimaze umwanya rimutegereje:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo