U Burundi buri gusaba u Budage Miliyaridi $43 y’inka ’banyaze Abarundi’ mu Bukoloni

Abategetsi mu Burundi bavuga ko u Burundi budashaka inyishyu mu mafaranga gusa, ahubwo cyane cyane bushaka kumenya ukuri ku mabi yakozwe n’ubukoloni mu Burundi.

Inama Nkenguzamateka (Sénat) y’u Burundi ni yo iyoboye igikorwa ivuga ko cyatangiye mu 2016 cyo "gushakisha impamvu yatumye igihugu kibamo amacakubiri yagejeje ku bwicanyi bukomeye".

Mu mpera y’icyumweru gishize havuzwe cyane inkuru y’uko u Burundi bwishyuza u Budage miliyaridi US$43.

Umukuru wa Sena y’u Burundi yabwiye BBC ko ayo ari agaciro k’inka Abadage bategetse Abarundi gutanga inyuma y’intambara batsinzwemo, kandi ko ayo ari agace gatoya k’ibindi bakiri kubara.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi iheruka gushyiraho itsinda ry’abo yise impuguke, bagomba gusuzuma ibikorwa by’iki gihugu mu gihe cyari gikolonije u Burundi n’u Rwanda (1922 - 1962) na Congo (1908 - 1960).

Révérien Ndikuriyo, Perezida wa Sena y’u Burundi, avuga ko bashatse kumenya "umuzi utuma Umurundi ashaka kugirira inabi Umurundi mugenzi we."

Yagize ati "Twahereye mu mateka kuva ku ntwaro ya cyami, Abahutu n’Abatutsi ko bariho byari bimeze gutya? Hoya. Umuhutu yava mu bahutu akajya mu batutsi, Umututsi akava mu batutsi akajya mu bahutu, agenda ahindura urwego bitewe n’uko ameze mu minsi yose.

"Twabonye ko ibi byo gucanamo byatangiye bivuye ku itegeko ry’Umwami w’Ababiligi ryo ku wa 21/08/1925 ni ho haciye haza ubwoko bwicana."

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi mu gihe gishize bagiye babushinja gushyira ibyo bwananiye gutunganya ku gatwe k’abakoloni, bagamije kuyobya ibitekerezo bya rubanda ku byo leta ikwiye kuba itunganya.

U Budage babusaba kwishyura inka banyaze Abarundi

Mu kiganiro na BBC, Bwana Ndikuriyo avuga ko u Burundi budashaka inyishyu mu mafaranga y’ibyatewe n’amacakubiri avuga ko yazanywe n’abakoloni, ahubwo cyane cyane bushaka ko ukuri kumenyekana kandi ababikoze bagasaba imbabazi.

Mu mwiherero w’abategetsi n’abashakashatsi muri za Kaminuza watumijwe na Sena y’u Burundi mu mpera y’ukwezi gushize, bavuze uruhare rw’u Bubiligi, u Budage, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ONU/UN na Kiliziya Gatolika, mu mateka mabi y’u Burundi n’ingaruka zayo.

Imwe mu myanzuro y’uwo mwiherero isaba ibi bihugu n’ayo mashyirahamwe "kwemera uruhare rwabo", "gusaba imbabazi Abarundi", "gusubiza u Burundi ibigize amateka yabwo batwaye", "kwishyura ibyangiritse mu buryo bubarika mu mari", n’ibindi.

By’umwihariko uwo mwiherero wasabye u Budage kwishyura inka zanyazwe Abarundi nyuma y’intambara yo mu 1903 aho ngo Abadage bategetse Abarundi gutanga inka nk’amande, izo nka uriya mwiherero wazibariye agaciro ka miliyaridi 43 z’amadorari ya Amerika.

Bwana Ndikuriyo ati "Abadage tubashinja ko bavuye i Buraya bakaza kudutera bakatwicira abantu batari bacye mu myaka irindwi, abo bose turavuga tuti bapfuye kubera iki? Kuki intambara irangiye baduciye amande kandi ari bo baduteye?

"Ibi rero by’amande [miliyaridi $43] ni byo mwabonye mu binyamakuru, ni izo nka baduciye, turavuga tuti inka baziduciye kuki kandi ari bo baduteye? Izo nka ziranditse no mu mateka, zo ni ibintu bibarika ni yo mpamvu twabishyize aho, ariko ntiturabara n’abishwe n’ibindi...iriya ni raporo y’ibanze, abahinga bazakomeza guharura."

Leta y’u Budage ntacyo iratangaza kuri ibi u Burundi buvuga.

Ababiligi babarega amacakubiri

Bwana Ndikuriyo avuga ko itegeko ry’Umwami w’Ababiligi ryo mu 1925 ari ryo ryazanye amacakubiri no kwicana hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu Burundi, akavuga ko iryo tegeko rishobora no kuba rikigenderwaho uyu munsi mu Bubiligi.

Ati "Ababiligi ni bo bazanye aya macakubiri mubona abantu bicana, bakicana ’kabisa’ ukabona hafi miliyoni y’Abahutu cyangwa y’Abatutsi bamaze gupfa mu gihugu, ariko twajya kureba aho byavuye tugasanga ni ryo tegeko ry’Umwami w’Ababiligi."

Leta y’Ububiligi ntacyo iratangaza ku byavuzwe n’u Burundi.


Révérien Ndikuriyo, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi kuva mu 2015

Bwana Ndikuriyo avuga ko bandikiye kenshi sena y’Ububiligi bayibwira ibyo babonye ku mateka y’igihugu cyabo mu Burundi.

Avuga ko kuba Ububiligi ubu bwarashyizeho itsinda ryo kureba ibikorwa byabwo mu gihe cy’ubukoloni, ari intambwe ivuye kuri icyo gitutu cyabo, n’icy’abandi.

Si ugukubita inzu ibipfusi?

Uruhare rw’ibihugu byakoronije Afurika, mu bwicanyi n’andi mabi yabibayemo icyo gihe na nyuma, ntiruvugwaho rumwe.

Amateka menshi yanditse n’ibimenyetso, bikekwa ko byinshi bibitswe n’ubutegetsi bw’ibyo bihugu ubu bikize kandi bifite ijambo rikomeye muri politiki y’isi.

Nta perereza risesuye ryabaye ku mpfu zirimo amayobera z’abantu barimo baharanira ubwigenge bw’u Burundi nk’Umuganwa Louis Rwagasore cyangwa Umwami Mutara III Rudahigwa w’u Rwanda.

Haracyari byinshi bitaramenyekana. Ububiligi bwashyizeho iryo tsinda ngo rishakishe "ukuri n’ubwiyunge", ibyo bamwe ubu bavuga ko nabyo ari ibyo gushidikanya.

Bwana Ndikuriyo avuga ko u Burundi bushaka ko ukuri kumenyekana. Ati: "Nimba uri Umubiligi ugakomeza uvuga ko ukomeye ariko warakoze amabi, kahise kabikwandikeho, nubwo wavuga ngo ntidukeneye kubyumva.

"Tugomba kumenya ayo mateka yose atuma bavuga ngo turi babi, none turi babi ubu? Ko mbere bataraza abasokuru bacu baticana uku? Urumva rero twagombye kumenya ukuri. Ni yo mpamvu tuvuga tuti reka tubishyire ahabona, nabo bazagira icyo babivuzeho."

None ko Hutu - Tutsi ikigenderwaho mu Burundi?

Abategetsi mu Burundi bavuga ko amacakubiri ashingiye ku moko yazanywe n’Ababiligi akageza ku bwicanyi bw’imbaga, ariko ayo moko aracyagenderwaho mu gushyira abantu mu butegetsi nk’uko biri no mu ibwirizwashingirory’u Burundi.


Mu matora y’abakenguzamateka (abasenateri) mu kwezi gushize, batorwa hashingiwe ku moko y’Abahutu n’Abatutsi, Abatwa bagenwa na komisiyo y’amatora

Kuri iki, Bwana Ndikuriyo avuga ko kuba amoko akiri mu Ibwirizwashingiro/Itegeko Nshinga ry’u Burundi ari nk’uko "inkovu idahita izimangana iyo umuntu yakomeretse."

Ati "Ntabwo tuvuga Abahutu n’Abatutsi mu nzego kugira ngo tuzane amacakubiri, ni ukugira ngo icyo gikomere dufite tugikize bucye bucye.

"Iyo umuntu afite inkovu iyo abyaye umwana ntayo avukana, turagira ngo abana bacu bazabe ari abantu b’Abarundi, atari Abarundi b’Abahutu cyangwa Abarundi b’Abatutsi nk’uko Ababiligi babizanye."

Avuga ko Sena y’u Burundi izareba igihe gikwiriye iby’amoko "bikava mu Ibwirizwashingiro kugira ngo dutere indi ntambwe."

Umuvugabutumwa uzwi nka Mama Charlene yigaramye ibiri kuvugwa n’umugabo we, ngo yavuze ijambo ntiyavuga ubugambo, menya ikibyihishe inyuma byose muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo