U Burundi burasaba ko u Rwanda rushyirwaho igitutu rugatanga abashatse guhirika ubutegetsi

Leta y’u Burundi itangaza ko imiryango mpuzamahanga ikwiriye gushyira igitutu ku Rwanda ku ngingo yo kohereza abagize uruhare mu guhirika ubutegetsi muri iki gihugu mu 2015.

U Rwanda n’u Burundi baherutse kuganira ku kibazo by’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Albert Shingiro na Vincent Biruta, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Burundi n’u Rwanda, ku wa 20 Ukwakira 2020 bahuriye ku mupaka w’ibihugu byombi wa Nemba-Gasenyi.

Ni bo bategetsi bo ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bwa gisiviri bahuye ku mugaragaro kuva mu 2015 ibi bihugu byombi byagirana amakimbirane ya politiki.

Itangazo ry’iyi nama rivuga ko baganiriye ku mpamvu zateye ubushyamirane kuva mu 2015, n’ubushake basangiye bwo gusubiza ibintu mu buryo.

Mu muhezo, Bwana Shingiro na Bwana Biruta bahanye ubutumwa guverinoma z’ibihugu byombi zandikiranye.

Bwana Shingiro kandi yatumiye mugenzi we kuzasura u Burundi, itangazo rivuga ko ubu butumire bwakiriwe bukazashyirwa ku itariki izumvikanwaho n’impande zombi.

U Burundi bushinja u Rwanda uruhare muri Coup d’État yaburijwemo mu 2015, no gucumbikira abayiteguye bahunze, u Rwanda rushinja u Burundi gufasha abashaka kurutera.

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Jean Claude Karerwa yagize icyo atangaza kuri iki kibazo, nkuko The Eastafrican ibitangaza.

Ku bijyanye no gushyira igitutu ku Rwanda, Karerwa yagize ati "Ubutabera ni bwo bwonyine bwahuza Abarundi n’abakoze kudeta kubera ko ibyaha byakorewe mu Burundi, bikorerwa Abarundi. Ibi bivuze ko ubutabera bw’u Burundi ni bwo bugomba kubikemura. Icyo dusaba imiryango mpuzamahanga ni ugushyira igitutu ku Rwanda ngo rwubahe amategeko mpuzamahanga".

Uyu yakomeje agira ati " Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa LONI (Huang Xia) yabwiye perezida (Ndayishimiye Evariste) ko u Rwanda rushaka gushyikiriza abo bantu ikindi gihugu kikaza baburanisha hisunzwe amategeko mpuzamahanga."

Urubuga rwa Perezidansi y’u Burundi ruvuga ko kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi bikomeje nk’uko byaganiriweho mu nama yabanje.

Biteganyijwe ko ba Minisitiri b’Ubutabera b’ibihugu byombi bazahura mu Kuboza 2020 ngo baganire ku cyakorwa.

PROF SHYAKA YEMEYE AMAKOSA ANEMERA KUJYA MURI GACACA, ABATAZEMERA KUJYA BUSANZA BIZAGENDA GUTE?, UMVA MURI IYI VIDEO IBIBAZO BIKAZE ABA BANNYAHE BABAJIJE MINISITIRI SHYAKA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo