U Burundi buhakana ibivugwa n’u Rwanda ko rwatewe n’abahaturutse

Igihugu cy’u Burundi cyahakanye ibikubiye mu itangazo ry’ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko ahagana saa sita n’iminota 20 mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2020, abantu bitwaje imbunda batamenyekanye Karere ka Nyaruguru mu mMjyepfo y’igihugu.

Iryo tangazo ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru dushoje risubiramo amagambo y’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko abasirikare b’u Rwanda bahanganye n’abateye, bakabatsinsura "bagasubira i Burundi".

Lt Col Innocent Munyengango yagize ati "Abitwaje imbunda bateye baturutse i Burundi kandi banahunze berekeza muri icyo cyerekezo basize bane mu babo bapfuye n’ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo intwaro n’ibyombo [by’itumanaho mu gisirikare]".

Ku ruhande rw’u Burundi, Col Biyereke Floribert, Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi (FDNB), yavuze ko zishaka kumenyesha Abarundi n’amahanga ko "ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi".

Mu itangazo yasohoye, Col Biyereke yavuze ko ahubwo inshingano za FDNB ari "ugukora buri gihe ku buryo umutekano ubungwabungwa neza ku mbibi u Burundi buhana n’abaturanyi babwo".

Lt Col Munyengango uvugira RDF yavuze ko batatu mu basirikare b’u Rwanda bakomeretse byoroheje.

Ati "Twongeye kwizeza Abanyarwanda ko tuzafatira ingamba ababigizemo uruhare".

Yavuze ko abateye bari bagambiriye Umudugudu Ntangarugero wa Yanze, ucungiwe umutekano n’iryo tsinda ry’ingabo z’u Rwanda zatewe, mu ntera ya kilometero imwe uvuye ku mupaka.

Ati "... Abateye baturutse kandi basubira i Burundi banyuze mu birindiro by’ingabo z’u Burundi i Gihisi muri Komine Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke".

Nyuma yaho, igisirikare cy’u Rwanda cyongeyeho ko icyo gitero cyamaze iminota iri hagati ya 20 na 30, kandi ko mu bikoresho bya gisirikare byafashwe harimo n’ibiryo biri mu micyebe yanditseho mu Gifaransa ko ari iy’"ingabo z’u Burundi".

Cyanavuze ko abateye bageraga hafi ku 100 bitwaje intwaro ziremereye. Ndetse ngo batatu muri bo barafashwe.

Kuva mu mwaka wa 2015, umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wabaye mubi, ibihugu byombi bishinjanya ko buri kimwe kiri inyuma y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu kindi gihugu.

Mu kwezi gushize kwa Gatanu, igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi mu kiyaga cya Rweru kiri mu Karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda no mu Ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi.

Inkuru ya BBC

Barafinda nta burenganzira tumufiteho, tuzagira ibintu tubure abantu, kwiyambura ubusa bimukozeho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo