U Buhinde: Undi mugore yasambanyijwe n’igikundi anicwa atwitswe

Mu mihanda y’u Buhinde abantu benshi bongeye kugaragaza umujinya n’akababaro nyuma yo kumva inkuru nshya y’umukobwa w’imyaka 27 wafashwe ku ngufu n’abagabo benshi bakanamwica bamutwitse.

Ibi byabereye mu mujyi uherereye mu majyepfo y’igihugu witwa Hyderabad aho umubiri w’uyu mukobwa bawusanze munsi y’iteme nyuma y’uko abuze mu cyumweru gishize.

Ubugome bukabije byakoranywe bwaciye umugongo igihugu aho urugomo no gufata abagore ku ngufu biri ku kigero cyo hejuru.

Mu cyumweru gishize gusa, ibikorwa bitanu byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa byatangajwe mu binyamakuru.

Muri ibi harimo ibyakozwe ku mwana w’imyaka itandatu wari wagiye ku ishuri wahise yicwa anigishijwe umukandara yari yambaye.

Abagore mu Buhinde baravuga ko nta mahitamo basigaranye uretse; kwambara bakikwiza, kudasohoka nta muntu ubaherekeje cyangwa se kuguma mu nzu.

Mu Buhinde ni ibintu bisanzwe kuba umugore yashyirwaho icyaha cyo kwihamagarira ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa gufatwa ku ngufu.

Ababikorewe bamwe bashinjwa ko babaga bambaye utwambaro tugufi, amakoboyi abegereye, kuba bafite abasore bakundana, kuba bari hanze bwije cyangwa se no kuba bafite Telephone.


Abakobwa benshi bavuga ko basuzugurwa iyo bagiye kuvuga ihohoterwa ry’igitsina bakorewe

Mu 2012, umunyeshuri wafashwe ku ngufu mu buryo bukabije n’abagabo benshi akanicwa yatumye Leta ihita ishyiraho amategeko akomeye ahana gufata ku ngufu.

Iri tegeko ariko, mu buryo bwatangaje benshi, ntirihana umugabo ufashe ku ngufu umugore we, kereka ari munsi y’imyaka 16.

Itegeko ririho ryongereye imyaka y’igifungo ku uhamwe no gufata ku ngufu, n’igihano cy’urupfu uhamwe no gufata ku ngufu inshuro zirenze imwe.

Abahindekazi muri iki gihe batangiye gutinyuka kuvuga ibyaha nk’ibi bakorerwa.

Ikigo kitwa cya Leta kitwa National Crime Records Bureau, kivuga ko ibi byaha byavuye ku 21,467 mu 2008 bigera ku 38,000 mu 2016.

Gusa abagore bavuga ko bagifite imbogamizi mu kuvuga ibyaha nk’ibi bakorerwa ndetse banabivuga ntibabone ubutabera bukwiye.

Nta kimenyetso cyerekana ko ibyaha nk’ibi ku bagore biri kugabanuka mu Buhinde.

Muri Leta yitwa Haryana mu majyaruguru, ni yo ifite imibare myinshi y’abagabo bafata ku ngufu umugore cyangwa umukobwa ari igikundi, ni ho ibintu bimeze nabi cyane.

Nita Bhalla umunyamakuru ureba ibyo muri Aziya y’Epfo avuga ko nubwo u Buhinde buri gutera imbere mu bukungu ariko abagore bagifatwa nk’ibikoresho byo gukoresha.

Umukobwa utavugwa izina kubera amategeko y’u Buhinde, yavuye iwabo ku wa Gatatu saa kumi n’ebyiri kuri moto ntoya izwi nka ’Scooter’ agiye kureba muganga wari wamuhaye gahunda.

Nyuma yahamagaye mukuru we amubwira ko ipine ya moto yapfumutse ariko hari umushoferi w’ikamyo uri kumufasha akaba abaye ategereje ku nyubako iri aho hafi.

Umuhate wo kongera kumuvugisha nyuma yabwo ntacyo watanze, umubiri we wagiriwe nabi kandi watwitswe wabonetse nyuma munsi y’iteme.

Abantu benshi bagize umujinya n’agahinda bamenye iby’urupfu rw’uyu mukobwa.

Mu bice binyuranye by’igihugu hakozwe ikiriyo n’imyigaragambyo kubera we.

Hagati aho, abagore babiri b’ababyeyi b’abagabo babiri baregwa nabo bavuze, basaba ko abana babo bahanwa igihe cyose bahamwe n’icyo cyaha.

Umwe yabwiye ikinyamakuru The Press Trust cyo mu Buhinde ati "Babahe igihano icyo aricyo cyose. Nanjye mfite umwana w’umukobwa".

Gusa kugeza ubu, umuryango w’uyu mukobwa wishwe wikingiranye mu nzu ushyira icyapa ku muryango cyanditseho ngo "Nta banyapolitiki, nta tangazamakuru, nta Polisi, nta bantu tutazi".

Barifuza ko hari icyakorwa.


Abahindekazi bari kugaragaza akababaro nyuma y’ibiherutse gukorewa umukobwa w’imyaka 27 aihtwa Hyderabad





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo