U Bufaransa: Imyigaragambyo kuri ’Pension’ yahagaritse’ ubuzima

Imyigaragambyo yabangamiye bikomeye amashuri n’ibijyanye n’ingendo no gutwara abantu mu Bufaransa.

Abakozi barakajwe no guhatirwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma, bitaba ibyo bagahabwa amafaranga y’imperekeza y’izabukuru agabanyije.

Abapolisi, abanyamategeko n’abakozi bo mu bitaro no ku bibuga by’indege bifatanyije n’abakozi bo mu rwego rwo gutwara abantu n’abakozi bo mu mashuri, mu rugendo rushobora kwitabirwa n’ababarirwa muri za miliyoni.

Iyi myigaragambyo ni yo ya mbere yitabiriwe n’abantu benshi mu Bufaransa mu myaka myinshi yari ishize.

Yemejwe n’amashyirahamwe aharanira inyungu z’abakozi atishimiye gahunda za Perezida Emmanuel Macron zijyanye no gutanga ’Pension’ mu buryo bugiye butandukanye.

Abategetsi bavuga ko bamaze igihe bagerageza gushyiraho uburyo bwo gucyemura uko kutumvikana.

Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyavuze ko iyi myigaragambyo yo kuri uyu wa Kane ari igihe cy’aho bureberwa kuri Macron.

Cyagize kiti "Iminsi igiye gukurikiraho igiye kuba ikizamini gikomeye ku mukuru w’igihugu".


Abigaragambya mu mujyi wa Nice


Kuva yagera ku butegetsi mu 2017, Perezida Emmanuel Macron yasezeranyije kuzana impinduka mu Bufaransa





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo