U Budage: Umuforomo yemeye ko yishe abarwayi 100 ku bushake

Uwahoze ari umuforomo witwa Niels Hoegel yemereye imbere y’urukiko ataruhanyije ko yishe abarwayi 100 ku bushake; ubwicanyi bivugwa ko ari bwo bwa mbere buteye ubwoba muri iki gihugu nyuma y’intambara ya kabiri y’isi.

Hoegel w’imyaka 41 ashinjwa kuba yaratangaga imiti ku kigero kirenze ikigenwe bikaviramo abarwayi urupfu.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo yemereye imbere y’urukiko ibyo aregwa nkuko byatangajwe na AFP.

Mu gihe umucamanza wo mu Rukiko rwo mu Mujyi wa Oldenburg, Sebastian Buermann, yabazaga niba ibyo ashinjwa bifite ishingiro, Hoegel ubwe mu ijwi rituje yamushubije agira ati “Ni byo.”.

“Ibyo nemeye ko nakoze byabayeho.” Abari mu cyumba cy’iburanisha bose bahise bagwa mu kantu.

Umucamanza Buehermann yavuze ko igishyizwe imbere muri uru rubanza, ari ugucukumbura impamvu yatumye umuntu ufite ubugome bungana butya ahabwa akazi hatabanje kugenzurwa ubuzima bwe mu bitaro yakoreye byose uko ari bibiri.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abantu 36 bishwe mu bitaro bya Oldenburg aho uyu mugabo yakoraga ndetse 64 bicwa mu bitaro biri hafi aho hagati ya 2000 na 2005.

Abarwayi barenga 130 bapfuye ubwo bakurikiranwaga na Hoegel, abakora iperereza basobanura ko ibyabaye ari “agahomamunwa karenze ibyo twari tuzi mu Budage.”

Hoegel wakunze gukora muri Serivisi zita ku ndembe kandi yahishuriye Urukiko ko mu 1999 agitangira umwuga, yasanze ari akazi katoroshye ahitamo kujya yitera inshinge zimwongerera imbaraga zo guhangana nako

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
niyongabo Kuya 5-11-2018

Ubwo wasanga ari umwana w’abanazi arakora nka ba sekuru yo gatsindwa