U Bubiligi bwemeye gutanga iryinyo rya Lumumba wishwe nabi

Urukiko rwo mu Bubiligi rwategetse ko umuryango wa Patrice Emery Lumumba ufatwa nk’intwari muri Afrika, usubizwa iryinyo rye.

Umuryango we uvuga ko ari "intambwe ikomeye".

Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Repubulika yigenga ya Congo kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 1960, yishwe mu kwezi kwa Mbere 1961.

Leta y’u Bubiligi yagize uruhare mu iyicwa rye kandi mu 2002 yasabye imbabazi RDC mu buryo bw’inyandiko.

Abasumyi b’urusaku b’Abongereza n’Abanyamerika na bo bivugwa ko babigizemo uruhara.

Iryinyo rya Patrice Lumumba bivugwa ko ryatwawe n’umupolisi w’Umubiligi wageze ku murambo we wa mbere amaze kwicwa nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru AFP.

Jean Jacques Lumumba, umwishwa wa Emery Lumumba, yabwiye BBC ko kuba urukiko rwo mu Bubiligi rwemeje ko umuryango wabo uhabwa iryo ryinyo ari intambwe ikomeye.

Jean Jacques avuga ko umuryango wabo uhagarariwe n’umukobwa Emery Lumumba witwa Juliana Lumumba, mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wandikiye umwami w’u Bubiligi umumenyesha ko ukeneye kumenya ukuri ku rupfu rwa Lumumba.

Jean Jacques avuga ko umupolisi witwa Gérard Soete yagumanye iryinyo rya Lumumba akaba yari akirifite kugeza aryambuwe n’abategetsi.

Mu 2000, Gérard Soete wari mu kigero cy’imyaka hejuru ya 80 icyo gihe yavuze ko umurambo wa Lumumba bawucagaguye bagashyira muri aside (acide) hagasigara amenyo makeya.

Bwana Soete yari yaragumanye rimwe muri ayo menyo aza kuryamburwa na leta.

Emery Lumumba yicanwe n’abandi bagenzi be babiri. Icyo gihe yari afite imyaka 35 y’amavuko.

Jean Jacques avuga ko iki gikorwa cy’u Bubiligi cyo kubaha iryinyo rye kizatuma ukuri ku rupfu rw’abo bagenzi ba Lumumba babiri, na bo yita "intwari", kumenyekana.

Emery Lumumba yaharaniye kwigenga kwa Congo imbere y’u Bubiligi, ni we Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Congo watowe mu matora rusange.

Afatwa nk’intwari muri Afurika.

Jean Jacques Lumumba avuga ko umuryango wabo uzakomeza gushaka ukuri ku iyicwa rya Lumumba na bagenzi be.


Patrice Lumumba yishwe mu kwezi kwa Mbere 1961 hashize amezi makeya RDC ibonye ubwigenge ku wa 30/06/1960

Amagambo akomeye Sankara yavuze kuri Rusesabagina uri mu minwe y’igipolisi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo