Insengero zakomorewe (Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020 muri Village Urugwiro hateraniye Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Kagame igamije kurebera hamwe aho ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19 zigeze zubahirizwa kugira ngo hashyirweho izindi ingamba nshya ariko byose bijyanye n’uburyo iki cyorezo gihagaze mu gihugu.

Iyi Nama yemeje imyanzuro itandukanye irimo nko kuba insengero zemerewe gusubukura ibikorwa byazo ariko inzego z’ibanze zibanje kureba ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Iyi nama kandi yanzuye ko ingendo hagati muri Rusizi zemewe ariko izivayo n’izijyayo ntizemewe kereka imodoka zitwaye ibicuruzwa. Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’aho Imirenge imwe n’imwe yo muri aka Karere yari yashyizwe muri Guma mu rugo.

Insengero zafunguwe ariko kugira ngo zakire abayoboke bazo zizabanza zihabwe uburenganzira n’abayobozi b’inzego zibanze barebye ko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ariko MINALOC na yo izatanga amabwiriza arambuye.

Twabibutsa ko ku wa 15 Werurwe 2020, nyuma y’umunsi umwe gusa Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus, aribwo insengero zafunzwe ndetse amakoraniro y’abantu benshi arahagarikwa, ibi bivuze ko amezi ane yuzuye neza yari yihiritse abanyamadini n’amatorero batarebana mu maso n’abayoboke babo kugeza kuri uyu wa Gatatu bakomorewe.

Ku wa Kane tariki 2 Nyakanga 2020, MINALOC yashyize hanze amabwiriza akubiyemo ingamba abayobozi b’amadini basabwa kubahiriza mu gihe insengero zizaba zamaze gufungurwa arimo:

Ahasengerwa hazabanza kugenzurwa n’itsinda rishinzwe kwemeza ko hujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus rigizwe n’inzego zikorera mu murenge aho urusengero ruri n’abahagarariye itorero/idini/Kiliziya bikemezwa n’inzego z’Akarere.

Buri rusengero/umusigiti rusabwa kugira itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe kugira ngo bafashe abasenga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Umunsi ubanziriza guterana bwa mbere ubuyobozi bw’ahasengerwa hamwe n’itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe bahurira ku rusengero bakareba ko ibintu byose biri mu buryo. Iminsi yose y’amateraniro bahagera mbere y’abandi.

Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki (kandagira ukarabe, isabune n’amazi meza/Hand Sanitizers)

Ahantu mu rusengero bicara hagashyirwa ikimenyetso ku mwanya uticarwaho kandi hakaba hari nibura metero imwe n’igice (1.5m), hagati y’umuntu n’undi.

Abasenga bose bambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro.

Buri rusengero rugabanya umubare w’abantu bayobora indirimo hubahirizwa intera nini nibura metero ebyiri kandi mu gihe baririmba bambara agapfukamunwa.

Abasenga bamenyeshwa hakurikijwe gahunda igena itsinda riza gusenga muri iryo teraniro.

Abakorerabushake bandika imyirondoro y’abaje gusenga hagaragazwa aho bavuye, nimero ya Telefoni n’aho batuye.

Gusukura inyubako isengerwamo mbere na nyuma yo guterana

Iteraniro rimwe ntirigomba kurenza amasaha abiri

Guteganya nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugira ngo haboneke umwanya wo gusukura

Gusubukura amateraniro amwe gusa ku munsi umuryango usengeraho yemewe guhera saa 6:00 am-6:00 pm.

Abana bafite hejuru y’imyaka 12 kugeza kuri 18 y’ubukure bemerewe gusenga bari kumwe n’ababyeyi babo.

Abayoboke kandi batanga amaturo hakoreshejwe ikoranabuhanga (MoMo, Money Transfer, Bank Transfer).

Igaburo ryera ryemewe gusa igihe ritanzwe hubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi kandi nta gukoranaho, kwiha igaburo (self-service) cyangwa gukoresha ikiyiko.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, mu Rwanda hamaze kugaragara abanduye icyorezo cya COVID-19 bagera ku 1,435 mu bipimo 194, 802 bimaze gufatwa mu gihugu cyose. Abamaze kwemezwa ko bakize iki cyorezo baragera kuri 752 mu gihe abakirwaye ari 679. Ni mu gihe iki cyorezo kimaze kwivugana abantu bane (4) ku butaka bw’u Rwanda.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nyakanga 2020:

Iyo utitaye kuri Politike yo ikwitaho//Umuvugizi wa DALFA Umurinzi arabivuze byose muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 15-07-2020

Rwose bafungure isengero