Twese nituba mu ishyaka rimwe rya FPR...ukandamiza Opozisiyo-Ikiganiro na Depite Ntezimana

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Ntezimana Jean Claude avuga ko mu gihe abantu bose bajya mu ishyaka FPR riri ku butegetsi, nta muntu wazavuga ibitagenda, akavuga kandi ko umuntu ukandamiza Opozisiyo ngo ameze nk’umugabo wa kera wakandamizaga umugore we amubuza ijambo mu rugo.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU, Depite Ntezimana Jean Claude ukorera muri Komisiyo yo mu Nteko ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), yongeye gukomoza ku cyemezo cya Leta cyo kwigisha abanyeshuri mu Cyongereza, agaragaza ko hakenewe gutegurwa iteganyamigambi rihamye ry’Uburezi ry’igihe kirekire kandi ridahindagurwa n’uje kuyobora Minisiteri y’Uburezi wese.

Yavuze ku bijyanye n’abayobozi b’ibigo bya Leta bajya bitaba PAC ngo basobanure ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta yagaragaye ku bigo bayoboye cyangwa bakoramo, avuga ko unaniwe gusubiza batanga raporo izindi nzego bireba na zo zigakora akazi kazo.

Yaburiye abakoresha umutungo wa Leta nabi ko PAC iri maso iri gukora akazi kayo neza, ati "Nabwira abantu bari muri izo nzego ngo murye muri menge mube maso mufite...mumenye neza yuko ntabwo twicaye".

Mu mvugo y’ubuhanga, Depite Ntezimana yahaye urugero umunyamakuru nk’igihe igisiga gitaye ikintu ku muntu mu mugongo we, avuga ko ntawufite amaso yo kwireba inyuma bitewe n’aho Imana yasize amaso yose y’abantu, akavuga ko hakenewe umuntu uturutse inyuma akerekana icyo kintu igisiga cyataye mu mugongo w’umuntu.

Ibi ni byo yahereyeho avuga ko mu gihe abantu bose bajya mu ishyaka rimwe rya FPR, ntawuzavuga ibiri inyuma, ati "None twese nitujya mu ishyaka rimwe rya FPR tukajya dutera intero imwe, tukabyina imbyino imwe, ubwo ni inde uzatubwira yuko mu bitugu harimo akantu, none se iyo akakubwiye aba akosheje?".

Ukandamiza Opozisiyo...

Depite Ntezimana avuga ko umuntu ukandamiza Opozisiyo ameze nka wa mugabo wa kera wumvaga ko umugore atagomba kugira ijambo mu rugo avuga ko ’uruvuze umugore ruvuga umuhoro’, imvugo ubu itagikoreshwa kuko umugore na we ashoboye.

Ati "Ntabwo rero kuba Opozisiyo yavuga cyangwa umuntu yavuga ngo ibitagenda...". Atanga urugero rw’umwana wafotoye umupolisi muri Amerika wishe umwirabura George Floyd avuga ko yakoze neza ndetse byatanze ubutumwa no ku bandi bapolisi ko uwagerageza ibindi bikorwa bibi na we bitamugwa amahoro.

Avuga ko nka Green Party kuba bagaragaza ikitagenda neza bagasaba ko gikosorwa cyangwa kigakurwaho, ari umusanzu baba batanga ndetse bubaka igihugu.

Ishyaka Ishyaka Green Party si rishya mu matwi y’abantu kuko ubu ryicaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nyuma yuko mu matora aheruka y’Abadepite ryegukanye imyanya ibiri aho rihagarariwe na Perezida waryo, Dr Frank Habineza kimwe n’uyu Munyamabanga Mukuru waryo, Depite Ntezimana Jean Claude.

Dr Habineza Frank ni Umudepite ubarizwa muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage aho ari Visi-Perezida wayo mu gihe mugenzi we Ntezimana Jean Claude we akorera muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC).

Aba binjiye mu Nteko y’u Rwanda nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho nyuma yuko babonye amajwi 5% mu matora abemerera kubonamo intebe.

Byari ku nshuro ya mbere Ishyaka Green Party ryitabiriye amatora y’Abadepite ariko ryari mu matora aheruka y’Umukuru w’igihugu, aho umukandida waryo Dr Frank Habineza yabonye amajwi 0.48%.

IKIGANIRO KIRAMBUYE DEPITE NTEZIMANA YAGIRANYE N’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo