Twasaga nk’abantu bari mu ishyamba rya Nyungwe-Umuyobozi mushya w’abavuzi Gakondo

Nyuma y’igihe gito MINISANTE yeguje Gafaranga wayoboraga Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo (Aga Rwanda Network), ikanasaba ko hategurwa amatora mu gihe kitarenze iminsi 30, kuri ubu abavuzi Gakondo bafite akanyamuneza kuko bitoreye umuyozi wabo mshya bashaka.

Ku wa 04 Werurwe nibwo Minisiteri y’Ubuzima yandikiye Gafaranga Daniel wayoboraga Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) na Komite bari bafatanyije kuyobora iri huriro bamenyeshwa ko Komite yabo isheshwe bitewe n’imikorere mibi no kutuzuza inshingano zabo.

Nkuko mu ibaruwa ya MINISANTE yavugaga ko hagomba gutegurwa amatora mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe baboneye ibaruwa bandikiwe bityo hakazamenyekana Komite nshya, kuri ubu Nyirahabineza Jane uzwi ku izina rya Shangazi Jane ari nawe wari uyoboye Abavuzi Gakondo by’agateganyo niwe watorewe kuyobora AGA RWANDA.

Mu ijambo rye nyuma yuko ahundagajweho amajwi n’abavuzi Gakondo ngo abayobore, Nyirahabineza Jane yashimiye abamugiriye icyizere bakamutora.

Iyumvire byinshi umuyobozi mushya w’Abavuzi Gakondo yatangaje nyuma yo guhundagazwaho amajwi:

Ati "ndabashimiye kuba mwangiriye icyizere kandi mbabwira ko nidufatanya byose bizashoboka ndetse n’ikivi abo dusimbuye batushije, tuzacyusa".

Yakomeje avuga ko nyuma yo gutorerwa kuyobora abavuzi Gakondo agiye kugendera mu murongo wa Leta mu buvuzi bwabo, ati " tugiye kugendera kuri gahunda ya Leta, itubere umujyanama, inzira ndetse n’umuyoboro uzatuviramo ubuvuzi Gakondo bufite ireme ndetse n’icyerekezo".

Uyu muyobozi mushya w’abavuzi Gakondo ntiyariye indimi mu kunenga Komite asimbye avuga ko ntacyo yabamariye, ati "Komite icyuye igihe ntacyo yatumariye. Mu by’ukuri nta Biro tugira, mbese twakoreye mu gihombo".

Yakomeje avuga ko yaba amafaranga yatangwaga nta kintu kigaragara yakoze yewe nta n’ibitekerezo by’abanyamuryango byagiye bitangwa ngo bigire icyo bimara.

Ati "Twasaga nk’abantu bari mu ishyamba rya Nyungwe niho numva ko iyo imodoka iguye/igize impanuka itagaragara".

Gafaranga Daniel wayoboraga Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda nawe yagize umwanya w’ijambo maze avuga ko anejejwe no kuba asimbuwe ku mwanya yari ariho agifite imbaraga.

Yagize ati " Nejejwe nuko ansimbuye kuri uyu mwanya ngifite imbaraga, ngishoboye kuvura.

Yakomeje avuga ko ngo nubwo abantu bose bakora mu mirimo runaka burya aba ari abahisi n’abagenzi kuko igihe kigera bakavaho bagasimburwa n’abandi.

PNG - 1 Mb
Perezidante mushya w’Abavuzi Gakondo, Nyirahabineza Jane
PNG - 974.8 kb
Gafaranga Daniel wayoboraga AGA Rwanda Network aherutse kweguzwa na MINISANTE ashinjwa imikorere idahwitse afatanyije na Komite ye





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo