Turukiya yateye utwatsi ubusabe bwa Amerika ikomeza kurasa kuri Syria itababariye

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya yateye utwatsi ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zayisabye guhita atanga agahenge mu Majyaruguru ya Syria.

Bwana Erdogan avuze ibyo mu gihe Mike Pence, Visi-Perezida wa Amerika, yitegura kugirira uruzinduko muri iki gihugu.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo Turukiya yatangiye kugaba ibitero muri Syria ivuga ko bigamije kuvana mu birindiro abarwanyi b’aba-Kurdes.

Hari nyuma yaho Amerika yari inshuti y’ingenzi y’aba-Kurdes kugeza icyo gihe ihakuriye ingabo zayo.

Aganira n’abanyamakuru ejo ku wa kabiri, Bwana Erdogan yagize ati "Baravuga ngo ’tangaza agahenge’. Nta gahenge tuzigera na rimwe dutangaza".

"Bari kutwotsa igitutu ngo duhagarike ibitero. Bari gutangaza ibihano. Intego yacu irasobanutse. Ntabwo dutewe ubwoba n’ibihano".

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yaganiriye na Bwana Erdogan kuri Telefone ndetse amutumira mu Burusiya mu ruzinduko rw’akazi mu minsi iri imbere, nkuko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’ibiro bya Perezida w’u Burusiya bya Kremlin.

Biteganyijwe kandi ko Bwana Erdogan ahura na Visi-Perezida Mike Pence wa Amerika na Mike Pompeo, umunyamabanga wa Leta ya Amerika, mu murwa mukuru Ankara ejo ku wa Kane.


Perezida Erdogan wa Turukiya ashimangira ko intego z’ibi bitero zizagerwaho

U Burusiya, bushyigikiye Syria, bwavuze ko buzarinda ko ingabo za Turukiya n’iza Syria zikozanyaho.

Ingabo za Syria zamaze kugera muri ako gace nyuma yo kugirana amasezerano n’aba-Kurdes.

Turukiya ifata bamwe mu bagize umutwe w’abarwanyi wa Syrian Democratic Forces (SDF) nk’abakora iterabwoba, igashaka kwigizayo uwo mutwe ngo ujye kure y’umupaka wayo.

Turukiya kandi ivuga ko ishaka gushyiraho "akarere gatekanye" kagera mu ntera ya kilometero hafi 30 ugana imbere muri Syria.

Ibi ngo bigamije gusubiza mu byabo impunzi z’Abanya-Syria zigera kuri Miliyoni ebyiri ubu zahungiye muri Turukiya.

Ariko ingabo za Syria zishyigikiwe n’u Burusiya, mu mpera y’icyumweru gishize zakataje zerekeza muri ako karere k’amajyaruguru nyuma yo kugirana amasezerano n’aba-Kurdes yo guhangana na Turukiya.

Abanenga ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bavuga ko gukura ingabo muri Syria "byahaye uruhushya" Turukiya bwo kugaba ibyo bitero.

Amerika yakomeje kubihakana, ndetse ku wa mbere w’iki cyumweru itangaza ko yafatiye ibihano minisiteri ebyiri n’abategetsi batatu bakuru bo muri leta ya Turukiya.

Abaturage b’abasivile babarirwa muri za mirongo bamaze kwicirwa muri ibyo bitero kugeza ubu, kandi abagera ku 160,000 bamaze guhunga ako karere, nkuko bivugwa n’Umuryango w’Abibumbye (ONU).

Ejo ku wa Kabiri, umuryango w’abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières) wavuze ko wafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika byinshi mu bikorwa byawo no kuvana abakozi bawo b’abanyamahanga mu gace ka Syria kari kuraswaho na Turukiya.


Ingabo za Turukiya ubwo zarasaga igisasu cya misile cyerekeza muri Syria ejo ku wa Kabiri





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo