Tumwe mu Tugari twa Nyamagabe na Nyamashe twasubijwe muri Guma mu Rugo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, tumwe mu tugari two mu Turere twa Nyamagabe na Nyamashe twasubijwe muri gahunda ya ’Guma Mu Rugo’ nibura mu gihe cy’iminsi 15, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.

Mu Karere ka Nyamagabe, utugari twashyizwe muri guma mu rugo ni aka Kigeme mu Murenge wa Gasaka, ndetse n’aka Ruhunga mu Murenge wa Kibilizi.

Mu Karere ka Nyamasheke, utugari twashyizwe muri guma mu rugo ni tune two mu Murenge wa Gihombo, ari two aka Mubuga kose, aka Butare (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu), aka Gitwa kose, ndetse n’aka Jarama (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu).

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko abaturage batuye mu tugari twashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo basabwa kubahiriza amabwiriza abigenga.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano na zo zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

Abanyarwanda bose kandi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima. Niba hagize ugaragaraho ibimenyetso cyangwa akabona ubifite, yahamagara 114.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 38 basanganywe Coronavirus mu bipimo 5705 byafashwe mu masaha 24 yashize mu gihe 27 bayikize basezererwa mu bitaro.

Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020 bamaze kuba 1416 barimo 737 bakize. Abakiri mu bitaro bari kwitabwaho ni 675 mu gihe abahitanwe n’iki cyorezo ku butaka bw’u Rwanda ari 4.

Mu barwayi bashya basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020, abagera kuri 18 bagaragaye i Kigali mu itsinda riri mu kato ryitabwaho by’umwihariko; i Nyamasheke hakuwe 12 bapimiwe ahagaragaye ubwandu bwinshi; Rusizi hasanzwe bane; Rubavu ni babiri; Kirehe ni umwe mu gihe i Nyabihu hasanzwe umwe.

Itangazo rya MINALOC rishyira tumwe mu Tugari tw’i Nyamagabe na Nyamasheke muri Guma mu Rugo:

Umva byinshi ’Majoro Sankara’ yahishuriye mu rukiko, Urubanza rw’’IBIFI BININI’, abasore b’i Rusizi na Nyamasheke baka abakobwa amafaranga ngo babarongore bashobora kuba bagiye guhura n’uruva gusenya n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo