Trump yemeye gutanga ubutegetsi mu mahoro ariko agononwa

Perezida Donald Trump yamaze gushyira hanze itangazo avuga ko yiyemeje "kuzatanga ubutegetsi mu mahoro ku wa 20 Mutarama uyu mwaka "ariko akomeza asubiramo bya birego by’ubujura bw’amatora adatangira ibimenyetso.

Ati "Nubwo ntemera na gato ibyavuye mu matora, kandi ibimenyetso birabinyereka, hazaba guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ku wa 20 z’uku kwezi".

Ubu ni bwo butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter kuri konti y’umuvugizi we, kubera iye yahagaritswe, nyuma y’aho Biden yemejwe ko ari we watsinze amatora.

Nyuma y’igikorwa cyabayemo ibyo bibazo byatewe n’abarwanashyaka ba Donald Trump, Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’abasenateri n’abadepite yakoze Inteko rusange yemeje ku mugaragaro intsinzi ya Joe Biden.

Muri ubwo butumwa, Perezida Trump avuga ati "Nakomeje kuvuga ko tuzakomeza urugamba rwacu kugira ngo amajwi yemewe n’amategeko yonyine abe ari yo abarwa".

"Nubwo ibi byerekana iherezo rya manda ya mbere ikomeye mu mateka y’umukuru w’igihugu, ni intangiriro y’urugamba rwacu rwo kongera gukomeza Amerika".

Babiri mu bahoze mu butegetsi bwa Perezida Donald Trump bafashije abandi bategetsi bakomeye muri politike ya Amerika kwamagana igitero cy’imyigaragambyo cyakozwe ku ngoro y’inteko ishinga amategeko, Capitol, nijoro ku wa Gatatu.

James Mattis wahoze ari umunyamabanga mu bijyanye n’ingabo muri USA yashinje Trump mu gutegura iyi myigaragambyo

Ati "Igitero cy’uyu munsi kuri Capitol, umugambi wo gusenya demokarasi hifashishijwe umutwe w’intagondwa, cyateguwe na Trump".

Yavuze kandi ko Trump yatewe imbaraga "n’abigira abanyapolitike bandikishije amazina yabo ku rutonde rutazibagirana rw’abahemu".

Mattis yeguye muri 2018 nyuma y’aho atumvikaniye na Perezida Trump ku bijyanye n’intambara ya Syria.

John Kelly wahoze ayoboye ibiro by’umukuru w’igihugu, yacishije ubutumwa bwe kuri Twitter avuga ko Amerika "ikeneye kujya ishishoza mu buryo bwimbitse ku muntu utorerwa kuba umukuru w’igihugu

Abantu batandukanye ku isi, barimo n’abategetsi b’ibihugu, banenze imyigaragambyo irimo urugomo abashyigikiye Perezida Donald Trump bakoreye kuri iyi nyubako izwi nka Capitol.

Françoise Murekatete uba i Washington DC,wabonye iyi myigaragambyo igitangira hafi y’Inteko Ishinga Amategeko, yabwiye BBC ati "Iyi ni imyigaragambyo ikojeje isoni demokarasi ya Amerika, biratangaje kubona abantu bigabiza Inteko Ishinga Amategeko, na Perezida akabashyigikira".

Murekatete umaze imyaka 10 muri US, avuga ko ubu aho atuye abona abashinzwe umutekano benshi mu mihanda, yongeraho ati "Hari umukwabu udasanzwe, sinzi uko biramuka byifashe".

Abigaragambya bavugaga ko Perezida Donald Trump ari we watsinze amatora, bityo akwiye kuba ari we uguma ku butegetsi.

Abashinzwe umutekano bamaze guhosha imyigaragambyo yaguyemo abantu bane abadepite n’abasenateri bahise bagaruka bakomeza igikorwa cyo kwemeza intsinzi ya Joe Biden.

Nyuma, Visi Perezida Mike Pence ari na we ukuriye umutwe wa Sena na Nancy Pelosi ukuriye umutwe w’abadepite bameje ko Joe Biden na Kamala Harris ari bo Perezida na Visi Perezida bashya ba Amerika.


Mike Pence na Nancy Pelosi

Ibi byakozwe bitinze cyane mu ijoro ryaho, nyuma y’uko imyigaragambyo ihoshejwe n’inzu ya Capitol igacungirwa umutekano biruseho.

Anthony Zurcher, umunyamakuru wa BBC muri Amerika avuga ko Trump adashaka kuva ku butegetsi ajyanye ingingimira bucece ahubwo asize urusaku rukomeye.

Zurcher ati "...ari kuva ku butegetsi asize umurage w’ubushwangi".

Jean Damascène Hakuzimana umunyarmakuru uba muri leta ya Maine avuga ko atatunguwe n’ibyabaye no kuba ababikoze babishishikarijwe na Perezida Trump ubwe.

Ati "Byari byitezwe 100%, nta na rimwe [Trump] nigeze mubonamo ubworoherane cyangwa se ubwumvikane buranga kubahiriza amategeko."

Byaherukaga mu myaka 200 ishize

"US Capitol irenze kuba inyubako gusa, ni igicumbi cya demokarasi ya Amerika n’uburyo bwacu bwo kubaho", biri mu itangazo ry’abagize muryango w’amateka y’inteko ya Amerika basohoye kubera iyi myigaragambyo.

Iki gitero ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika nicyo cya mbere kibaye kuva mu 1812 nk’uko bivugwa n’inzobere zo muri uwo muryango w’amateka y’Inteko ya Amerika.

Icyo gihe mu myaka 209 ishize, ingabo z’Abongereza, zihumura ku gutwika ibendera ryabo ahari Canada ubu, zateye iyi nyubako yari ikiri kubakwa zitwika igice cyayo ndetse na White House.

Muri uwo mwaka Canada yari itarabaho nk’igihugu, yari ubutaka bw’abakoloni b’Abongereza.

Perezida watowe Joe Biden ku byabaye yavuze ko demokarasi ya Amerika "iguye mu gitero kitari bwigere kibaho".

Barack Obama wahoze ari Perezida yasohoye itangazo avuga ko amateka azahora yibuka iki gitero kuri Capitol "...nk’igihe giteye isoni ku gihugu cyacu".

Na George Bush wategetse iki gihugu yavuze ko ibi "...birwaza umutwe kandi bibabaje umutima." Ati: "...si ibyo mu gihugu cyacu kirangwamo demokarasi".


Uwigaragambya mu nteko ya Amerika

Isi ivane iki mu byabaye kuri Capitol?

Hari bamwe ku isi bafata Amerika nk’urugero rwa demokarasi, kubahiriza amategeko, n’ubwisanzure ku isi, ndetse abandi bakita iki gihugu umupolisi w’isi mu kubahiriza ibi mu bindi bihugu.

Gusa ubutegetsi bwa Trump buri gusiga indi sura itandukanye.

Leta ya Venezuela yavuze ko "Amerika iri guhura n’amahano asa n’ayo yateye mu bindi bihugu kubera politike yo kwivanga mu buzima bwabyo".

Murekatete avuga ko kuba abantu bashyigikiye Trump bigaragambya, na we ubwe "akavuga ibyo ashaka birimo ubuhezanguni bukabije", nabyo ari ikimenyetso cy’ubwisanzure na demokarasi.

Yongeraho ati "Ariko iyo bigeze ku rwego rwo gutera inteko ishingamategeko ukinjira ku ngufu ukamenagura ibintu, byica burundu ya demokarasi n’ubwisanzure, ni igisebo ku gihugu nka US."

Kuri Hakuzimana, ibi byabaye bivuze ko demokarasi ya Amerika ifite intege nke "ahantu runaka yaba mu mitorere ndetse no kwiga neza umukandida ugiye kwiyamamaza."

Ati "Demokarasi ahandi zarimo zikura zirebeye kuri Amerika zirasubira mu ngobyi, urubyiruko rwarimo rukura rurebera ku bwisanzure muri Amerika narwo rube rwihanganye."

KARASIRA AIMABLE YARIRIMBIYE INDIRIMBO DEO MUSHAYIDI WAKATIWE GUFUNGWA BURUNDU, AVUZE IBINTU BIKOMEYE UDAKWIYE GUCIKWA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo