Trump yatumiwe mu rubanza ruganisha ku kumweguza

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatumijweho n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu cy’igihangange ayoboye mu rubanza rwa mbere rwo kumweguza ruzaba ku itariki ya Kane y’ukwezi gutaha kwa cumi na Kabiri.

Jerrold Nadler, ukuriye akanama k’ubucamanza k’abo mu ishyaka ry’Abademokarate mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko Bwana Trump ashobora kwitabira ubwo butumire, cyangwa se akarekeraho kwinubira uburyo igikorwa cyo kumweguza kiri kugenda.

Naramuka yitabiriye ubwo butumire, Perezida Trump azashobora guhata ibibazo abatangabuhamya.

Icyo gikorwa cyo mu kwezi gutaha kizaba kibimburiye icyiciro gikurikiraho kijyanye n’iperereza ryo kumweguza.

Rishingiye ku kiganiro cyo kuri Telefone cyo mu kwezi kwa Karindwi hagati ya Bwana Trump na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.


Jerrold Nadler yavuze ko Bwana Trump ashobora kwitabira ubwo butumire, bitaba ibyo akareka kwinubira ibijyanye no kumweguza

Muri icyo kiganiro, Perezida Trump yasabye Bwana Zelensky gukora iperereza kuri Joe Biden, kuri ubu uyu akaba ari we uza imbere mu bashobora guhagararira ishyaka ry’Abademokarate mu matora yo mu 2020.

Muri icyo kiganiro kandi, Bwana Zelensky yanasabwe gukora iperereza kuri Hunter Biden, umuhungu wa Joe Biden, mbere yaho wari warakoze muri kompanyi Burisma y’ingufu z’amashanyarazi yo muri Ukraine.

Iryo perereza riri kureba niba Bwana Trump yarakoresheje igikangisho cyo gufatira inkunga ya gisirikare igenewe Ukraine nk’uburyo bwo kuyotsa igitutu ngo ikore iperereza kuri ba Biden bombi.

Perezida Trump ahakana avuga ko nta kibi yakoze, akavuga ko iryo perereza ari uburyo gusa bwo kumwibasira.


Aha Perezida Trump yafotowe ari kumwe n’umugore we Melania Trump, ashobora guhata ibibazo abatangabuhamya aramutse yitabiriye iryo buranisha

Ubuzima abayemo buteye ubwoba, twamusanze mu muhanda ari gucuranga:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo