Trump yatangiye gukorwaho iperereza ku bivugwa ko yanyereje imisoro

Ibiro bishinzwe imisoro muri leta ya New York byatangiye gukora iperereza ku bivugwa ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yaba yarafashije ababyeyi be kunyereza imisoro.

Ikinyamakuru The New York Times giherutse gushyira hanze inkuru ivuga ko mu myaka ya 1990, Trump yafashije umuryango we kutishyura imisoro ibarirwa muri miliyoni nyinshi z’amadolari.

Mu nkuru icukumbuye yakozwe hagendewe ku nyandiko za paji zirenga ibihumbi 100, iki kinyamakuru cyavuze ko Trump yahawe na se amafaranga agera kuri miliyoni 413 uyashyize mu gaciro k’ubu.

Kuva afite imyaka itatu, Trump yinjizaga ibihumbi 200 by’amadolari, ku buryo ubaze mu mafaranga y’ubu yatunze miliyoni afite imyaka umunani gusa.

Akirangiza kaminuza ngo yatangiye kujya ahabwa miliyoni imwe y’amadolari, yaje kwiyongera agera kuri miliyoni eshanu ubwo yarageze mu myaka 40.

Iki kinyamakuru kivuga ko kwiyongera kw’amafaranga Trump yahabwaga byaturutse ku kuba yarafashaga se kunyereza imisoro binyuze mu guha agaciro gake imitungo yabo, n’ubundi buryo butandukanye.

Iyi nkuru inagaragaza ko Fred na Mary Trump bitabye Imana basigiye abana babo asaga miliyari imwe y’amadolari, aya ngo yishyuriwe imisoro ingana na 5% gusa.

Umuvandimwe wa Trump, Robert Trump yahamije ko impano zose n’imitungo basigiwe n’ababyeyi bayishyuriye imisoro yose uko yasabwaga.

Mu gihe Trump akunze kuvuga ko yinjiye mu bushabitsi akoresheje inguzanyo ya miliyoni imwe y’amadolari yahawe na se, iki kinyamakuru ngo cyavumbuye ko Fred Trump yahaye umuhungu we agera kuri miliyoni 140 uyahaye agaciro k’ubu, kandi igice kinini atacyishyuye.

Aya makuru ariko yatewe utwatsi na Perezidansi ndetse umunyamategeko we, Charles Harder ko ibyatangajwe ari ibinyoma kuko Trump ntaho yahuriraga n’ibirebana n’imisoro.

Donald Trump winjiye muri politiki yari asanzwe ari rwiyemezamirimo afite umutungo uri hejuru ya miliyari eshatu z’amadolari ya Amerika.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo