Trump yasinye itegeko rihagarika gutanga ’Green Card’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasinye itegeko rihagarika by’agateganyo gutanga Green Cards.

Ni itegeko ririmo amarengayobora amwe n’amwe, rigomba kubahirizwa mu gihe cy’iminsi 60 ariko rishobora kongererwa igihe.

Bwana Trump avuga ko iri tegeko rigamije kurengera imirimo y’Abanyamerika mu gihe ubukungu bwazahajwe na Coronavirus.

Abatavuga rumwe na we bamushinja kwitwaza iki cyorezo mu gushyira mu bikorwa imigambi ye ya cyera ku bimukira muri Amerika, mu mwaka urimo amatora.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bwana Trump yaraye atangaje ati "Ibi bizatuma Abanyamerika badafite akazi aribo ba mbere bakabona igihe ubukungu bwacu buzongera gufungura".

Ni ba nde bafungiwe, ni ba nde bacyemerewe?

Iri tegeko biteganyijwe ko rihagarika ko abafite Green Gards banazisabiraga imiryango yabo ngo nayo ize gutura muri Amerika, ibyo Bwana Trump yita uruhererekane rw’abimukira.

Gusa iri tegeko rishyiraho irengayobora ku baturage ba Amerika bafite abo bashakanye cyangwa abana babo bari munsi y’imyaka 21 bazisaba.

Iri tegeko rinahagarika ibizwi nka "Diversity Visa Lottery", uburyo butanga Green Cards zigera ku 50,000 buri mwaka.

Iri tegeko ariko ntirireba ibihumbi amagana by’abantu basaba Green Card bari ku butaka bwa Amerika banahakorera, n’abasaba kuhimukira ngo bakore nk’abaganga, abaforomo n’abandi bakozi mu buzima.

Irindi rengayobora riri ku bihumbi amagana by’abasaba Visa z’igihe gitoya zo gutembera, ubuhinzi, n’indi mirimo imwe n’imwe ivugwa n’iryo tegeko.

Ni ba nde rizagiraho ingaruka?

Mu gihe cy’iki cyorezo n’ubundi urebye Leta ya Amerika yari yarahagaritse ibikorwa byose byo gutanga Visa ndetse na Ambasade zayo nyinshi zarafunze.

Gusa, ikigo Migration Institute cyabwiye Washington Post ko iri tegeko rya Trump rishobora kuzabuza abantu barenga 20,000 gusaba Green Card buri kwezi.

Biteganyijwe ko iki cyemezo cya Trump kiza guhura n’imbogamizi imbere y’amategeko asanzwe ya Amerika.

Gusa Bwana Trump yavuze ko mu kugifata yisunze itegeko ryo mu 1994 ryemeza guhagarika abashaka gusaba gutura n’ubuhungiro muri Amerika mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’ibyorezo byandura.

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo