Trump yashavuje u Bushinwa yita Coronavirus icyorezo cyabwo

Nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump avuze ko icyorezo cya Coronavirus ari icy’u Bushinwa, iki gihugu cyamusubije gifite ishavu ryinshi kubera aya magambo yo kugikina ku mubyimba mu gihe abanturage bacyo bakomeje kwicwa n’iki cyorezo ndetse kigakomeza no guhangayikisha Isi yose muri rusange.

Trump yavuze aya magambo atishimiwe n’u Bushinwa mu gihe umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko igihugu cye gikwiye kwita ku bikireba mbere yo gukumira u Bushinwa.

Umuntu wamenyekanye bwa mbere ko yanduye icyorezo cya Coronavirusi yabaye uwo mu Bushinwa mu Mujyi wa Wuhan mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

Gusa mu cyumweru gishize umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yatanze inkuru ivuga ko yabaye amayeri yo gushaka guhishira ukuri, yemeza ko igisirikare cya Amerika ari cyo cyazanye iki cyorezo muri ako karere.

Ibi byashinjwe Amerika ariko bitagira ibimenyetso, byatumye umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo asaba u Bushinwa kureka gukwirakwiza inkuru yise iz’ibihuha mu kugerageza ’kwikuraho inkomoko y’iki cyorezo.

Kugeza ubu, abantu barenga ibihumbi 170 bamaze kumenyekana ko banduye icyorezo cya Coronavirus ku Isi yose, muri aba harimo abarenga ibihumbi 80 mu gihugu cy’u Bushinwa.

Gusa kuri uyu wa Kabiri u Bushinwa bwavuze ko bwabonye umuntu umwe gusa wanduriye iki cyorezo mu gihugu, abandi bakaba ari abaje bagikuye mu bindu bihugu.

Ubundi Perezida Trump yavuze iki?

Perezida wa Amerika, Donald Trump yanditse kuri Twitter ye ku wa Mbere yita Coronavirusi ’icyorezo cy’u Bushinwa.

Trump yavuze ibi mu gihe Ishami rya LONI rishinzwe ubuzima ku isi, OMS ryasabye ko hatagira uwitirira iki cyorezo akarere ngo kuko byatera ikumirwa ryako.

Gusa hari imibare y’abayobozi ba Amerika bise iyi Virus ko ari iy’u Bushinwa. Hagati aho, Bwana Pompeo yongeye kwita Coronaviru ’icyorezo cya Wuhan’’ (Wuhan, umujyi Coronaviru yagaragayemo bwa mbere mu Bushinwa).

Ibi byavuzweho iki n’u Bushinwa?

Geng Shuang, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ko ibyo Pompeo yanditse kuri urwo rubuga byerekana ’gukumira u Bushinwa’’.

Ati ’’Dusabye dukomeje Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukosora ayo makosa zikongera zikareka gukwirakwiza ibihuha bidafite ukuri ku Bushinwa".

Ikinyamakuru cyegamiye kuri Leta y’u Bushinwa, Xinhua cyatangaje ko amagambo Trump yakoresheje yerekana urwango rushingiye ku ruhu ndetse n’urwango ku banyamahanga.

Ngo byerekana kandi uburyo abanyapolitike ntacyo bashoboye kandi batagira ibanga, bigashobora gutera ubwoba bwinshi buvuye kuri iki cyorezo.

Hariho kandi imyigaragambyo iva imbere muri Amerika, aho umuyobozi w’umujyi wa New York, Bill de Blasio, yavuze ko ayo magambo ashobora gutuma abanyamerika bafite inkomoko yo muri Aziya bavangurwa kurushaho.

Imigenderanire hagati ya Amerika n’u Bushinwa ihagaze ite?

Mu bisanzwe, ibi bihugu byombi byamwe bitarebana ryiza/bitabana neza.

Perezida wa Amerika, Donald Trump yakunze gushinja u Bushinwa ko bukora ubucuruzi budakurikije amategeko kandi bukiba ubuhanga bukoreshwa, mu gihe u Bushinwa bwo bubona ko Amerika ifite umugambi wo kubuza u Bushinwa kugera ku rugero iriho nk’igihugu cy’igihangange mu by’ubukungu ku Isi yewe no mu bindi.

Ibi bihugu byombi kandi byanjiye mu ntambara ikaze mu by’ubucuruzi, yatumye Amerika n’u Bushinwa bigenda bishyiraho imisoro y’umurengera ku bicuruzwa bifite agaciro k’akayabo k’amamiriyaridi y’amadorari.

Gusa ibi bisa nk’ibyagabanutse mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera iyi Virusi yashinze imizi ndetse n’amasezerano y’igice kimwe yashyitsweho ku mpande zombi mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.


Ku wa Mbere ni bwo Perezida wa Amerika yanditse kuri Twitter ye ubutumwa yita Coronavirusi ’icyorezo cy’u Bushinwa’’, amagambo atarishimiwe n’u Bushinwa

Baratabaza ngo kuko bari guhabwa amasezerano ya Baringa, aba ni bamwe mu bari kwimurwa I Nyarutarama, byiyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo