Trump yarishye umusoro ku nyungu wa leta wa $750

Ikinyamakuru The New York Times kivuga ko Donald Trump yarishye umusoro ku nyungu wa leta w’amadolari 750 gusa mu mwaka wa 2016 yiyamamarijemo kuba Perezida, ndetse no mu mwaka wa mbere ari ku butegetsi.

Uwo musoro ungana n’arenga gato 732,000 mu mafaranga y’u Rwanda.

Iki kinyamakuru kivuga ko cyabonye amakuru ajyanye no kuriha umusoro kwa Bwana Trump ajyanye n’imyaka 20 ishize.

Kinavuga ko mu myaka 10 muri 15 ishize, nta musoro ku nyungu na mucye yigeze ariha.

Iki kinyamamakuru kivuga ko ayo makuru cyabonye agaragaza "ibihombo by’akarande n’imyaka yo gukwepa imisoro".

Bwana Trump yavuze ko iyo nkuru ari "fake news" ("amakuru y’ibinyoma"). Ikigo cye cy’ubucuruzi nacyo cyahakanye ayo makuru kivuga ko atari ukuri.

Ejo ku cyumweru ubwo iyo nkuru yari imaze gutangazwa, Bwana Trump yabwiye abanyamakuru ati: "Mu by’ukuri narishye umusoro. Kandi ibyo muzabibona… birimo kugenzurwa, bimaze igihe kirekire bigenzurwa".

"IRS [ikigo cy’imisoro] ntabwo imfata neza… bamfata nabi cyane. Mufite abantu muri IRS - bamfata nabi cyane".

Bwana Trump yagiye aregwa mu nkiko kubera kwanga gutangaza inyandiko zijyanye n’umutungo n’ubucuruzi bwe.


Ikigo cye ’Trump Organization’ cyamaganye ibyatangajwe na New York Times kivuga ko "byinshi muri byo birimo amakuru atari yo"

Guhera mu myaka ya 1970, ni we Perezida wa mbere w’Amerika utaratangaje ku mugaragaro ibijyanye no kuriha imisoro, nubwo ibi nta tegeko ribisaba.

Ikinyamakuru The New York Times kivuga ko aya makuru ari mu nkuru yacyo "yatanzwe n’abantu bemerewe n’amategeko kuyageraho".

Iyi nkuru itangajwe habura iminsi gusa mbere yuko Bwana Trump, wo mu ishyaka ry’abarepubulikani, ahurira mu kiganiro mpaka cya mbere n’umudemokarate Joe Biden bahatanye.

Ni mu gihe kandi hasigaye igihe kibarirwa mu byumweru ngo habe amatora ya perezida yo ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa cumi na kumwe.

Mbere yuko aba Perezida, Bwana Trump yari azwi nk’umucuruzi w’icyamamare ukora ibiganiro kuri televiziyo ndetse n’umuherwe mu rwego rw’ubwubatsi.

Umuturage abajije Ingabire Victoire ikibazo gikomeye! Anavuze ku byemezo by’Abaminisitiri, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo