Trump yangiwe n’abo mu ishyaka rye kwigiza imbere amatora

Abakuru bo mu ishyaka ry’abarepubulikani rya Perezida Donald Trump banze igitekerezo cye cyuko amatora ya Perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka akwiye kwigizwa inyuma kubera impungenge zuko ashobora kubamo uburiganya.

Senateri Mitch McConnell ukuriye abarepubulikani muri Sena aho iri shyaka rifite ubwiganze na Kevin McCarthy urikuriye mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite aho ridafite ubwiganze, bombi bamaganye icyo gitekerezo.

Bwana Trump nta bubasha afite bwo gusubika amatora, kandi ukuyatinza uko ari ko kose kwabanza kwemezwa n’Inteko y’Amerika.

Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa Kane, Perezida Trump yavuze ko kwiyongera ko gutora hifashishijwe iposita byateza uburiganya n’imibare itari yo y’ibyava mu matora.

Yatanze igitekerezo cyuko amatora yacyererezwa kugeza igihe yakorwa "neza, mu buryo bwizewe kandi burimo umutekano".

Hari gihamya nke yo gushyigikira ibyo Bwana Trump avuga, ariko amaze igihe anenga bikomeye gutora hifashishijwe iposita, uburyo avuga ko bushobora kubamo uburiganya.

Leta z’Amerika zirashaka koroshya kurushaho uburyo bwo gutora hifashishijwe iposita kubera ko hari impungenge ku buzima zitewe n’iki cyorezo cya Coronavirus.

Bwana Trump yatanze icyo gitekerezo nyuma yuko imibare mishya igaragaje ko ubu ari bwo ubukungu bw’Amerika bwongeye kuzahara, kuva haba izahara rikomeye ry’ubukungu ryo mu myaka ya 1930.

Abarepubulikani babyakiriye gute?

Senateri McConnell yavuze ko nta na rimwe mu gihe cyashize amatora ya Perezida muri Amerika yigeze atinzwa.

Yabwiye igitangazamakuru WNKY cyo muri leta ya Kentucky ati "Nta na rimwe mu mateka y’iki gihugu, mu ntambara, mu bihe bitoroshye [by’ubukungu] no mu ntambara hagati y’abaturage, tutigeze tugira amatora ahuriweho na za leta kandi akabera ku gihe cyagenwe".

"Tuzashaka uburyo ibyo twongera kubikora na none kuri iyi tariki ya Gatatu y’ukwa cumi na kumwe".

Bwana McCarthy yunze mu rye, ati "Nta na rimwe mu mateka y’amatora ahuriweho na za leta tutigeze tugira amatora kandi dukwiye gukomereza aho tugakora amatora yacu".

Hagati aho, Senateri Lindsay Graham, ushyigikiye Bwana Trump, yavuze ko gutinza amatora "atari igitekerezo cyiza".

Ariko, umunyamabanga wa leta y’Amerika Mike Pompeo yanze kujyanwa mu kuba yagira icyo avuga kuri icyo gitekerezo cya Bwana Trump.

Abajijwe n’abanyamakuru niba Perezida ashobora gutinza amatora, yavuze ko "atavuga ku bintu by’amategeko bigikomeje".

Hogan Gidley, umuvugizi w’ibikorwa byo kwamamaza Bwana Trump ngo yongere gutorwa, yavuze ko Bwana Trump yari arimo gusa "kugaragaza ikibazo" kiriho.


Perezida Trump yavuze ko gutora hifashishijwe iposita bishobora gutuma habaho uburiganya ndetse n’imibare itari yo y’ibyava mu matora

Umunyamakuru Rutembesa wakoreye UMUBAVU byakekwaga ko yaburiwe irengero yongeye kuboneka ahishura byinshi byamubayeho birimo no kuzira ko yandikiye inkuru UMUBAVU, Karasira nyuma yuko yandikiwe ibaruwa iganisha ku kwirukanwa byahinduye isura, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo