Trump yajyanywe mu bitaro nyuma yo gusangwamo Coronavirus

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, urimo guhinda umuriro, yajyanywe n’indege ya kajugujugu mu bitaro nyuma yuko asanzwemo coronavirus.

Muganga we bwite, Sean Conley, yavuze ko perezida "ananiwe cyane ariko akomeye" ndetse ko yajyanwe mu bitaro nk’uburyo bwo kwigengesera.

Mu yandi makuru yatangaje nyuma yaho ejo ku wa gatanu, yavuze ko perezida "ameze neza cyane".

Muganga Conley yongeyeho ko Perezida Trump adacyeneye umwuka w’inyongera wo guhumeka wa oxygen.

Akiri muri White House, Bwana Trump yatewe urushinge rw’umuti w’imvange ukiri mu igeragezwa ndetse n’umuti wa Remdesivir, nyuma yuko we n’umugore we Melania Trump babasanzemo Covid-19.

Bishobora kumuviramo n’ikibazo mu matora asigaje ukwezi kumwe ngo abe, kuko n’ubundi yari asanzwe arushwa amahirwe menshi yo gutorwa na Joe Biden bahatanye wo mu ishyaka ry’abademokarate, nkuko imibare y’amakusanyabitekerezo ibigaragaza.

Uko Trump yagaragaye ameze ejo ku wa gatanu?

Yambaye agapfukamunwa na ’costume’, Bwana Trump ejo ku wa gatanu nyuma ya saa sita zaho yateye intambwe yambukiranya uruhande rumwe ajya mu rundi, yerekeza kuri kajugujugu izwi nka Marine One yari mu busitani bwa White House.

Yari ajyanwe ku bitaro bya gisirikare bitari kure yaho bya Walter Reed National Military Medical Center, mu nkengero ya Washington DC.

JPEG - 53.9 kb
Indege ya Marine One mu busitani bwa White House itegereje Perezida Trump

Yapepeye abanyamakuru ndetse, akoresheje urutoki rw’igikumwe ruzamuye, abereka ko ameze neza, ariko nta kintu yavuze, mbere yuko yinjira muri iyo ndege.

Mu butumwa bwa videwo yatangaje kuri Twitter, Bwana Trump yagize ati:

"Ndatekereza ko meze neza cyane. Ariko tugiye gukora kuburyo ibintu bigenda neza. Madamu ameze neza cyane. Rero murakoze cyane".

JPEG - 46 kb
Perezida Trump apepera abanyamakuru ubwo yerekezaga kuri Marine One(Kajugujugu)

Ivanka na Eric, abana na Perezida Trump, na bo batangaje ubwo butumwa bwe mu buryo bwa ’retweet’, bamushimagiza ko ari "indwanyi".

Ivanka yongeyeho ati: "Ndagukunda papa".

Muri ibyo bitaro bya gisirikare bya Walter Reed, Bwana Trump yashyizwe mu gice cyagenewe kuvurirwamo perezida. Aho ubusanzwe ni ho ba perezida b’Amerika bajya kwisuzumisha buri mwaka.

Nyuma gato ya saa sita z’ijoro zaho, Bwana Trump yongeye kwandika kuri Twitter ati: "Birimo kugenda neza, ni ko mbitekereza. Murakoze mwese. NDABAKUNDA!!!"

Kayleigh McEnany, umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri White House, yasohoye itangazo agira ati: "Perezida Trump aracyakomeye, aragaragaza ibimenyetso byoroheje ndetse yakomeje gukora umunsi wose [wo ku wa gatanu]".

Yongeyeho ko muri iyi minsi iri imbere Trump azakomeza gukora imirimo ye ari mu biro byagenewe Perezida byo ku bitaro bya Walter Reed.

Ibimenyetso Bwana Trump agaragaza birimo guhinda umuriro utari mwinshi, nkuko bitangazwa na televiziyo CBS News yo muri Amerika ikorana na BBC.

JPEG - 34.4 kb
Trump ageze ku bitaro bya gisirikare bya Walter Reed

Alyssa Farah, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri White House, yavuze ko perezida atatanze ububasha bwe ngo abuhe Visi Perezida Mike Pence.

Madamu Alyssa yagize ati: "Perezida aracyayoboye".

Ariko yikuye mu nama yo mu buryo bwa videwo byari biteganyijwe ko yitabira ejo ku wa gatanu imuhuza n’abakuze bafite ibyago byinshi byo kwandura, bituma Bwana Pence ari we uyiyobora.

Bijyanye n’itegekonshinga ry’Amerika, Bwana Trump aramutse arembye kuburyo yaba atagishoboye kuzuza inshingano ze, yaba ahaye ububasha bwe visi perezida mu gihe gito.

Ibyo bivuze ko Bwana Pence - ejo ku wa gatanu wapimwe ntibamusangemo Covid-19 - yaba abaye perezida w’agateganyo kugeza Bwana Trump akize agasubira ku mirimo ye.

Abayobozi ba ADEPR bose bakuweho|| Bakubure ntihagire n’umwe usigaramo kuko bafite abo bakorera

Source:BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo