Trump yafashije u Rwanda imashini zifasha abanduye COVID19 guhumeka

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yakiriye inkunga y’imashini 100 zifasha abarwayi ba COVID-19 guhumeka zizwi nka ‘Ventilators’, iyi nkunga u Rwanda rukaba rwayihawe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump by’umwihariko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame.

Ibi bikoresho byahawe u Rwanda nk’umusaruro wavuye hagati y’ibiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ni ibyo gufasha u Rwanda gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-10 nkuko byatangajwe na MINISANTE.

U Rwanda rwari rusanganwe imashini nk’izi 60, bivuze ko ubu rugize izirenga 160.

Iki gikoresho kizwi nka “Ventilator”, ubu gikenewe na buri gihugu kuko kirimo gufasha ibihugu bitandukanye ku Isi kurokora ubuzima bw’abafite icyorezo cya COVID-19, cyane ko gifasha wa wundi utagishobora guhumeka kikamwongerera umwuka.

Amakuru agaragaza ko imashini imwe igura hagati y’amadorali ya Amerika ibihumbi 25-50, ni ukuvuga hagati y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25-50.

Ibi byaba bisobanuye ko izi mashini iki gihugu cyahaye u Rwanda zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 250 na 500.

Icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ikwirakwira mu buryo bukomeye hirya no hino ku isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO rigakomeza kuburira ibihugu bikomeje koroshya ingamba zo kukirinda ko ibintu bishobora kujya irudubi kurushaho.

Kuva icyorezo cya COVID-19 kigaragaye ku butaka bw’u Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kugaragara abanduye 1963, barimo 1036 bagikize na batanu cyahitanye.

Ibi bivuze ko abakiri mu bitaro barwaye ari 922. Ibipimo byose bimaze gufatwa kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020 ni 255, 959.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashije u Rwanda ibi bikoresho byo gukomeza guhangana na COVID-19, ni zo zisumbirijwe ku rwego rw’isi n’iki cyorezo aho abarenga 150 000 kimaze kubahitana mu gihe abandura na bo biyongera umusubirizo.

Abamaze kwemezwa ko banduye COVID-19 muri Amerika ni 4,510,801, muri bo 2,209,418 barayikize.


Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije ni we wakiriye iyi nkunga Perezida Trump yaganeye u Rwanda ngo rukomeze ruhangane na COVID-19


Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman ku ruhande rwa Amerika na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel ku ruhande rw’u Rwanda ubwo iyi nkunga yatangwaga


Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman niwe wari uhagarariye Trump muri uyu muhango


Ventilator ifasha urwaye COVID-19 guhumeka by’umwihariko mu gihe asumbirijwe n’iki cyorezo

Gitifu arashinjwa guhohotera umuturage amuziza ubutaka bwe, uwo Polisi yishe imurashe, Dr Kayumba yakatiwe igifungo cy’umwaka, CSP Zuba wemereye umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba gusurwa yakatiwe gukomeza gufungwa n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo