Trump yaburiye ko Biden azasenya amahirwe angana ku Banyamerika

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaburiye ko Joe Biden wo mu ishyaka ry’abademokarate bazahatana "azasenya" amahirwe angana mu buzima bw’Abanyamerika naramuka atsinze amatora ya Perezida yo mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Mu ijambo yavuze mu ijoro ryacyeye, ku munsi wa nyuma w’inama nkuru y’ishyaka ry’abarepubulikani, Perezida Trump yavuze ko Bwana Biden ari "uwo gusenya ubuhangange bw’Amerika".

Yavuze ko abo mu ishyaka ry’abademokarate bazaha rugari "abanyakavuyo bagira urugomo".

Bwana Biden akomeje kuba imbere ya Bwana Trump mu kugira amahirwe menshi yo gutorerwa kuba perezida w’Amerika, nkuko imibare y’amakusanyabitekerezo ibigaragaza.

Hasigaye iminsi 68 ngo Abanyamerika batore Perezida.

Isozwa ry’inama nkuru y’abarepubulikani rigiye gukurikirwa n’igihe cy’ibyumweru 10 kibanziriza amatora, kandi ahanini byitezwe ko iki gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza gikurikiyeho kizaba kimwe mu biranzwemo gushyogozanya gukomeye cyane mu mateka y’Amerika.

Mu ijoro ry’ejo ku wa Kane, Bwana Trump yasabye abatora kumuha indi manda y’imyaka ine yo gutegeka Amerika.

Abamunenga bamushinja kuba ari we watumye icyorezo cya Coronavirus kigira ubukana bukomeye muri Amerika kikanashegesha ubukungu bw’iki gihugu.

Banamushinja guhembera amacakubiri, mu gihe hari uburakari bw’abaturage butewe n’ubwicanyi polisi ikorera Abanyamerika bakomoka muri Afurika.

Perezida Trump yavuze iki nyirizina?


Trump yavugiye ijambo imbere ya White House

Ari mu busitani bw’ibiro bye bya White House mu ijoro ry’ejo ku wa Kane, Bwana Trump yemeye ku mugaragaro kongera kuba umukandida-perezida w’abarepubulikani.

Yagize ati "Aya matora azagaragaza niba dushaka kurokora amahirwe angana ku Banyamerika cyangwa niba twemeye ko amatwara ya gisosiyalisti asenya ejo hazaza hacu dukomeyeho cyane".

Yongeyeho ati "Ijwi ryanyu rizagaragaza niba turinda Abanyamerika bagendera ku mategeko, cyangwa niba duhaye rugari abanyakavuyo bagira urugomo, abagumura abandi, n’abanyabyaha bahoza ku nkeke abaturage bacu".

Yavuze ko inama nkuru y’ishyaka ry’abademokarate yo mu cyumweru gishize yagaragaje Amerika nk’ahantu hari akarengane gashingiye ku irondabwoko no ku bukungu.

Ati "Rero iri joro, reka mbabaze ikibazo cyoroshye cyane - ni gute ishyaka ry’abademokarate ryasaba kuyobora igihugu cyacu mu gihe rimara igihe kirekire cyane rishwanyaguza igihugu cyacu?"

Bwana Trump mu ijambo rye yavuze izina Biden inshuro zirenga 40.

Mu ijambo rye mu cy’umweru gishize, Bwana Biden ntabwo yigeze na rimwe avuga izina Trump, nubwo kumunenga byumvikanaga mu ijambo yavuze.

Aho hantu Perezida Trump yahisemo kuvugira ijambo rye hatumye ashinjwa gukoresha ibiro bya White House mu nyungu ze bwite za politike.

Ibitangazamakuru by’i Washington byanenze ukuntu abantu barenga 1,500 bari bakurikiye ijambo rye muri iyo nama bari bicaye begeranye kandi kwambara agapfukamunwa ntabwo byari itegeko.

Uruhande rwa Biden rwasubije iki?

Kuri Twitter, Bwana Biden - wahoze ari visi perezida ku butegetsi bwa Barack Obama - yanditse ati "Iyo Donald Trump iri joro avuze ko nta mutekano uzagira muri Amerika ku butegetsi bwa Joe Biden, reba aho uri wibaze uti: Urumva ufite umutekano ungana gute muri Amerika ku butegetsi bwa Donald Trump?"

Avugira mu buryo bwa videwo mu ijoro ry’ejo ku wa kane, Bwana Biden yavuze ko ari guteganya gutangira ibikorwa byo kongera kwiyamamaza nanone mu bice bitandukanye.

Itsinda rishinzwe kwamamaza Trump ryari ryamunenze kuba ibikorwa byo kwiyamamaza kwe muri iki cyorezo, ahanini abikorera mu nzu iwe mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware, avuga ko ari mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Mbere yaho ku munsi w’ejo, Kamala Harris uziyamamazanya na Bwana Biden akaba yamubera visi perezida aramutse atowe, yari yavugiye ijambo ahantu hari ku ntera hafi ya metero 800 uvuye kuri White House.

Yagize ati "Donald Trump ntasobanukiwe kuba perezida [icyo bivuze]".

Yongeyeho ati: "Donald Trump yananiwe gukora ikintu cy’ibanze kurusha ibindi kandi cy’ingenzi mu kazi ka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yananiwe kurinda Abanyamerika..."

Madamu Harris, senateri wa leta ya California, ntabwo yemeye kubazwa ibibazo.

Umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda avuze amagambo akomeye kuri Politike y’ubumwe n’ubwiyunge:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo