Trump yaburiye Irani ko iramutse igabye igitero kuri USA cyakubwa inshuro 1000

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yasezeranyije "gukuba inshuro 1,000 mu bukana" ku gitero icyo ari cyo cyose cyagabwa na Iran.

Bwana Trump avuze ibi nyuma y’amakuru yuko Iran irimo gucura umugambi wo kwica Lana Marks, Ambasaderi w’Amerika muri Afurika y’epfo.

Mu butumwa bwo kuri Twitter ku munsi w’ejo ku wa mbere, Bwana Trump yagize ati:

"Igitero icyo ari cyo cyose cya Iran, mu buryo ubwo ari bwo bwose, kuri Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] kizishyurwa n’igitero kuri Iran kigikubye inshuro 1,000 mu bukana!"

Saeed Khatibzadeh, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, yahakanye ayo makuru avuga ku mugambi wo kwica Madamu Marks, yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Politico, gishingiye ku makuru y’ubutasi bw’Amerika.

Ikinyamakuru Politico cyatangaje ko Iran irimo gucura uwo mugambi wo kwica uwo Ambasaderi w’Amerika akaba n’inshuti y’igihe kirekire ya Perezida Trump, nk’uburyo bwo kwihimura ku rupfu rwa Jenerali Majoro Qasem Soleimani wishwe n’Amerika mu kwezi kwa mbere.

Jenerali Majoro Soleimani yari akuriye umutwe kabuhariwe wo mu ngabo za Iran.

Yiciwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Baghdad muri Iraq, mu gitero cya ’drone’ cyagabwe n’Amerika.

Mu kiganiro ubwo yari muri Kaminuza yo muri Isirayeli, Paul Rusesabagina yavuze ko Polisi yo muri Isirayeli yamuhamagaye ikamubwira ko hari abantu bashaka kumwica ndetse ikamubwira ko yahagarara ahantu ari bakahamusanga, ibi urabyiyumvira Rusesabagina abivuga mu kiganiro kiri muri iyi Video iri k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo