Trump yabonye abanyamategeko bashya bazamwunganira

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yabonye abanyamategeko bashya bazamwunganira mu kirego cyo kumutakariza icyizere.

Trump yatoranyije abazamwunganira bashya nyuma y’uko abanyamategeko batanu bari bateganyijwe ko bazamwunganira mu rubanza rwo kumutakariza icyizere ruzabera muri Sena bakuyemo akabo karenge, bakavuga ko batazamwunganira.

Abanyamategeko beguye ni Butch Bowers, Deborah Barbier, Josh Howard, Johnny Gasser na Greg Harris. CNN yatangaje ko kwegura kwabo kwaturutse ku kuba Trump ashaka ko bazaburana bavuga ko yibwe mu matora, aho kumuburanira bavuga ko adashobora kweguzwa kandi atakiri Perezida.

Nyuma y’iminsi mike aba banyamategeko bikuye muri iki kirego, Trump yatangaje ko yabasimbuje abandi babiri bazamuburanira muri uru rubanza ruteganyijwe muri Sena ku wa 9 Gashyantare.

Aba banyamategeko bashya bazunganira Trump ni David Schoen na Bruce Castor.

Umugambi wo gutakariza Trump wongeye kubyutswa ahanini biturutse ku myigaragambyo abamushyigikiye bagabye ku Nteko Ishinga Amategeko, ikagwamo abantu batanu. Gusa kuko yavuye ku butegetsi uru rubanza ntirugifatwa nk’urwo kumweguza ahubwo rwabaye urwo kumutakariza icyizere ku buryo atazongera kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Abasenateri 45 muri 50 bo mu ishyaka ry’aba- Républicain muri iki cyumweru batoye basaba ko uru rubanza rwahagarikwa ntiruzabe kuko Perezida adashobora kweguzwa kandi atakiri mu biro by’umukuru w’igihugu, icyakora icyifuzo cyabo cyakomwe mu nkokora n’uko benshi muri sena babishyigikiye.

KIGALI: YANZE KO APIMWA COVID-19 ATABANJE GUHABWA AMAFARANGA|U RDA RURASABA IBISOBANURO U BWONGEREZA

Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo