Trump urwaye COVID-19 yasohotse mu bitaro akanya gato kuramutsa abantu

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump akomeje gukurikiranirwa hafi aho ari mu bitaro avurwa Covid-19. We ari kwerekana ko akomeye.

Ubu hari ugushidikanya ku cyizere cyari cyatanzwe ejo ku Cyumweru n’abaganga ko ashobora kuva mu bitaro uyu munsi ku wa Mbere, haracyari ibibazo ku buryo amerewe.

Bwana Trump arashaka kwerekana ko akomeye kandi iyi virus itamuzahaje, ariko benshi baracyeka ko ari ukwihagararaho.

Inshuro ebyiri byasabye ko afashwa guhumeka ndetse ahabwa imiti ivura indwara z’ubuhumekero zigeze ahakomeye.

Ku Cyumweru, yaratunguranye agaragara ari mu modoka hanze y’ibitaro aramutsa abamushyigikiye baje kwifatanya na we, bamwe barabinenze.

Ukuriye Abademokarate mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika Hakeem Jeffries yanditse kuri Twitter ati "Abanyamerika barenga 205,000 barapfuye. Ducyeneye ubutegetsi. Ntidushaka amafoto".

Yambaye agapfukamunwa, Bwana Trump yapeperaga abaje ku bitaro ari mu modoka ifunze ibirahure, ni nyuma y’uko yari yanditse kuri Twitter ko aza gusohoka mu bitaro bya Walter Reed "gusura atunguye" "abakunda igihugu".


Abaje kumureba aho ku bitaro yabise "abakunda igihugu"

Mu masaha ya kare ku Cyumweru, byari byatangajwe ko amagara ye atifashe neza kurusha uko byavuzwe mbere ubwo yajyaga mu bitaro ku wa Gatanu nimugoroba.

Ibiro bye White House byari byatangaje ko afite "ibimenyetso byoroheje" bya Covid-19, ariko muri Weekend byemejwe ko yafashijwe guhumeka ubwo yaburaga umwuka uhagije inshuro ebyiri mu minsi ibiri.

Yahawe kandi imiti ya dexamethasone yo kuvura indwara z’ubuhumekero, ubusanzwe ikoreshwa ku bantu barembye nk’uko abahanga babivuga.

Gusa, Bwana Trump yakomeje kugerageza kwerekana ko akomeye, ashyira kuri Twitter amashusho ye ari mu biro aho mu bitaro.

Kuri Twitter, yashyizeho Video avuga ngo "Nize byinshi kuri Covid. Nabyize njya ku ishuri. Iri niryo shuri. Iri ntabwo ari rya rindi ryo gusoma ibitabo. Narayanduye ndayimenya. Ni ikintu gikomeye, nzagenda nkibabwira."


Abamushyigikiye baje imbere y’aho arwariye

Bwana Trump ubwe ni we watangaje ku wa Gatanu ko bamusanzemo iyi virus, byahise bisubika ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu matora ateganyijwe tariki 03 z’ukwezi gutaha kwa 11.

Uyu mugabo w’imyaka 74, ari mu cyiciro cy’ababyibushye cyane, mu cyiciro cy’abageramiwe no kuba Covid-19 yabamerera nabi.

Yatewe imiti itandukanye anatangira iminsi itanu yo guhabwa umuti urwanya virus wa remdesivir.

Dr Brian Garibaldi, uri mu itsinda ry’abamuvura yagize ati "Ameze neza, ahagaze ku maguru ye kandi aragendagenda hose, turashaka ko akomeza kunywa no kurya no gukomeza kunyeganyega".

Aba baganga bavuga ko kuva ku wa Gatanu ataragira umuriro, kandi impyiko n’umwijima bye bikomeje gukora mu buryo busanzwe.

Abandi bantu 10 bakorana na we bya hafi barimo n’umugore we Melania na bo babasanzemo iyi virus.


Bwana Trump yambaye agapfukamunwa ari mu modoka ifunze neza, aramutsa abamushyigikiye baje hanze y’ibitaro arwariyemo

Abayobozi ba ADEPR bose bakuweho, ubu iyobowe n’umugore Mbere yuko haboneka uyiyobora mu nzibacyuho, byinshi wabimenyaho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo