Trump mu bahatanira igihembo cy’amahoro cya Nobel

Mu gihe habura amezi atageze kuri abiri ngo amatora ya perezida muri Amerika abe, bisa nkaho Perezida Donald Trump hari icyo afite cyo kwishimira kugenwa mu bakandida ku gihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Umunyapolitike wo muri Norvège w’amatwara y’ubuhezanguni yatanze izina rya Bwana Trump nk’umwe mu bahatanira icyo gihembo cyo mu mwaka wa 2021.

Yashingiye ku ruhare avuga ko yagize mu masezerano y’amahoro yagezweho mu kwezi gushize hagati ya Israel na Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Abanenga Perezida Trump bavuga ko ari umutegetsi uteza umwuka mubi akungukira mu gucamo ibice Abanyamerika aho kugerageza gutuma bunga ubumwe.

Ejo ku wa Gatatu, Christian Tybring-Gjedde yabwiye Televiziyo Fox News yo muri Amerika ati "Ku rwego rwe, ntekereza ko yakoze byinshi mu kugerageza kugera ku mahoro hagati y’ibihugu kurusha benshi mu bandi bagenwe ku guhatanira igihembo cy’amahoro".

Yavuze ko atari umufana ukomeye wa Trump, yongeraho agira ati "Akanama [gatanga igihembo cya Nobel] gakwiye kureba ibimenyetso bifatika kakaba ari byo gaheraho kareba niba agikwiye ntigashingire ku kuntu yitwara rimwe na rimwe".

Birumvikana ko kugenwa no kugitsindira ari ibintu bibiri bitandukanye kandi haracyari amezi 13 mbere yuko tumenya uwagitsindiye. None, ni iki twakura muri uko kugenwa kwa Perezida Trump?

Ni nde ugena umuntu?

Mu kugena umuntu, inzitizi iri ku kigero cyo hasi: abagenwe bose n’abakuru b’ibihugu n’abanyapolitike bakora imirimo yabo ku rwego rw’igihugu baremerwa.

Abarimu ba Kaminuza, abakuru b’ibigo by’ubushakashatsi ku bubanyi n’amahanga, abigeze kwegukana igihembo cya Nobel n’abagize akanama ko muri Norvège gatanga igihembo cya Nobel, na bo bari mu bafatwa nk’abujuje ibyangombwa byo gutanga umuntu ho umukandida mu bahatanira icyo gihembo.

Nta tangazo risaba gutanga abakandida ribanza gutangwa, kandi igihe cyose kandidatire zabo zitanzwe mbere y’itariki ya Mbere y’ukwezi kwa Kabiri k’umwaka bagihataniramo, ziremerwa.

Mu bahataniye igihembo cy’amahoro cya Nobel cyo muri uyu mwaka wa 2020 uwacyegukanye ntaratangazwa hari hari abakandida 318.

Akanama ko muri Norvège gatanga iki gihembo ntabwo kajya kagira icyo kavuga ku mugaragaro ku bo kagennye, kagira ibanga mu gihe cy’imyaka 50.

Bwana Trump yaba yarigeze agenwa mbere yaho?
Yego.

Kandi nabwo Bwana Tybring-Gjedde ari mu bo yashimira kuko bamutanzeho umukandida kuri icyo gihembo.

Mu mwaka wa 2018, uwo munyapolitike wo muri Norvège w’ibitekerezo by’ubuhezanguni yari umwe mu badepite babiri bo muri icyo gihugu bagennye Bwana Trump nk’umukandida kuri icyo gihembo.

Icyo gihe yavugaga ko agikwiye kubera ibikorwa bye byo kuzana ubwiyunge hagati ya Koreya ya ruguru n’iy’amajyepfo.

Muri uwo mwaka, Bwana Trump ntiyatsindiye icyo gihembo, ariko Bwana Tybring-Gjedde wo mu ishyaka Progress Party, ashimangira ko kuri iyi nshuro uyu Perezida w’Amerika yujuje ibisabwa ngo yegukane icyo gihembo.

Hari undi perezida w’Amerika wagenwe mbere?

Bwana Trump ni umwe muri ba perezida benshi b’Amerika bagenwe nk’abakandida bahatanira icyo gihembo cy’amahoro cya Nobel, barimo nka Perezida William Howard Taft, Perezida Herbert Hoover na Perezida Franklin Roosevelt.


Kugenwa kwa Perezida Obama (iburyo) mu bahatanira igihembo cy’amahoro cya Nobel yegukanye mu 2009 na ko ntikwashizwe amakenga

Kandi mu gihe yaba acyegukanye noneho, Bwana Trump yaba abaye Perezida wa Gatanu w’Amerika ucyegukanye, nyuma ya Theodore Roosevelt mu 1906, Woodrow Wilson mu 1920, Jimmy Carter mu 2002 na Barack Obama mu 2009.

Kugenwa kwa Bwana Obama nk’umukandida kuri icyo gihembo mu gihe yari amaze amezi gusa ku butegetsi kwaranenzwe muri Amerika, bamwe bavuga ko nta kintu gifatika yari bwagakore ku butegetsi bwe cyo gutuma yahatanira icyo gihembo.

Uti ’mu bamunengaga harimo nde?’ Harimo Bwana Trump, mu mwaka wa 2013 wanditse ubutumwa kuri Twitter asaba ko igihembo cy’amahoro cya Nobel Bwana Obama yahawe acyamburwa.

Nyuma yaho, Geir Lundestad wahoze ari umunyamabanga w’akanama gatanga igihembo cya Nobel, yavuze ko yicuza kuba Bwana Obama yaratoranyijwe agahabwa icyo gihembo.

Yabwiye Nbiro Ntaramakuru AP ati "Ndetse na benshi mu bashyigikiye Obama bemeje ko kumuha icyo gihembo byari ikosa. Muri urwo rwego, akanama ntikageze ku cyo kari kizeye kugeraho".

Bwana Obama yatanze miliyoni 1,4 y’amadolari yahawe nk’igihembo ayaha umuryango ufasha abatishoboye.

Nyuma yo gutanga abo bagenwe, uwegukana icyo gihembo atoranywa n’akanama ka Nobel kagizwe n’abantu batanu, gashyirwaho n’Inteko Ishinga Amategeko ya Norvège.

Uwegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cyo mu mwaka wa 2021 ntabwo azatangazwa mbere y’ukwezi kwa cumi k’umwaka utaha.


Bubaye ubwa Kabiri Perezida Donald Trump agenwe mu bahatanira igihembo cy’amahoro cya Nobel

Uwari umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda nyuma yo guhagarika kuvugira iri shyaka, yahunze igihugu ngo kuko yari ku gitutu gikomeye kandi ngo yari yarakiriye amakuru ko ashobora no kugirirwa nabi, MRCD-Ubumwe yasabiye u Rwanda ibihano ku ifatwa rya Paul Rusesabagina, kimwe n’andi makuru mesnhi urayiyumvira k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo