Trump ashaka kohereza abasirikare gusoza imyigaragambyo, byanenzwe bikomeye

Perezida wa Leta Zunzwe Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yakangishije kohereza abasirikare gusoza imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwirabura wapfiriye mu maboko ya Polisi.

Yavuze ko niba imijyi na za Leta binaniwe guhagarika iyo myigaragambyo no "gukingira abahatuye", ahagaba igisirikare "byihuse akabarangiriza ikibazo".

Urupfu rwa George Floyd wari ufite imyaka 46 y’amavuko, wapfiriye mu mujyi wa Minneapolis ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa gatanu, rwateje uburakari bwinshi mu gihugu.

Imijyi minini yashyizeho ibihe by’umukwabu mu gihe imyigaragambyo igeze ku munsi wayo wa Karindwi.

Mu gihe Perezida Trump yavugiraga ijambo mu nyubako y’ibiro bye White House, Polisi yatatanyije abigaragambirizaga ku mbuga iri hafi aho, ikoresheje imyuka iryana mu maso n’amasasu ya Plastike.

Nuko Bwana Trump aza kunyura muri iyo mbuga yifotoreza kuri kiliziya yangijwe.

Byatumye anengwa bikomeye n’abamushinje guhutaza abigaragambya mu mahoro ashaka gusa kubona akanya ko kwifotoza.

Ubuyobozi bw’umujyi wa New York bwategetse ko ubuzima buhagarara mu mujyi kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo zo kuri uyu wa Kabiri.

Hagati aho ubuyobozi bw’umujyi wa Washington bwo bwongereyeho andi majoro abiri igihe cy’umukwabu muri uwo mujyi.

Ariko byitezwe ko imyigaragambyo ikomeza.

Yatangiye nyuma yaho amashusho agaragaje Bwana Floyd atabwa muri yombi mu gihe umupolisi w’umuzungu yakomezaga kumutsikamiza ivi ku ijosi rye na nyuma yaho atakambye avuga ko atakibasha guhumeka.

Uwo mupolisi, Derek Chauvin, yarezwe icyaha cy’ubwicanyi cyo mu rwego rwa Gatatu ndetse azagezwa mu rukiko mu cyumweru gitaha. Abandi bapolisis batatu birukanwe ku kazi.

Ejo ku wa Mbere, iperereza rya Leta ku cyateje urupfu rwa Bwana Floyd ryasanze yarishwe.

Ni iki Trump yavuze?

Ejo ku wa Mbere nimugoroba, Bwana Trump yavugiye ijambo mu busitani bwa Rose Garden bwo mu nyubako ya White House, ryumvikanyemo urusaku rw’abigaragambirizaga hafi aho bari barimo gutatanywa.

Trump yavuze ko "Abanyamerika bose bababajwe kandi mu kuri n’urupfu rubabaje rwa George Floyd ndetse bakajya mu myigaragambyo".

Ariko yavuze ko kumwibuka bitagomba "gutobwa n’abanyakavuyo b’abarakare",


Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambirizaga hafi ya White House, mbere gato yuko Perezida Trump ahanyura

Yavuze ko ibikorwa by’ubusahuzi n’urugomo byabaye ku Cyumweru mu murwa mukuru Washington "biteye isoni", avuga ko agiye kongerera uwo mujyi ubushobozi bw’ubwirinzi.

Ati "Ngiye kohereza ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikare bitwaje intwaro nyinshi, abakora mu gisirikare n’abashinzwe umutekano ngo bahagarike imyigaragambyo, ubusahuzi no kwangiza ibintu".

Umukuru w’Inteko Inshinga Amategeko, Nancy Pelosi na Senateri Chuck Schumer basohoye itangazo rya rusange bavuga ko abigaragambyaga mu mahoro batewe imyuka iryana mu maso "kugira ngo Perezida akunde abashe kwifotoreza hanze ya Kiliziya".

Bwana Schumer yanditse kuri Twitter ati: "Uyu Perezida azisuzuguza ukuhe kundi kurenze aha?"

Yongeyeho ati "Ibikorwa bye bihishura kamere ye nyirizina".


Uwigaragambya yahangaye abashinzwe umutekano ubwo habaga imyigaragambyo hafi y’ibiro bya perezida bya White House

Ingabire Victoire ahishuye byinshi kuri Se na Nyina bashinjwa uruhare muri Jenoside, yakomoje no ku ruphu rwa Théoneste Bapfakurera wishwe yibeshyweho mu mwanya wa Théophile Ntirutwa wari ugambiriwe:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo