Close MORE NEWS Trump ashaka ko Abanyamerika bose bahabwa imiti nk’iyo yahawe UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-10-2020 saa 07:45' whatsapp Facebook Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yasubiye ku kazi ndetse akoresha inama zitandukanye mu biro bye, nyuma y’icyumweru bamusanzemo icyorezo cya COVID-19. Hashize amasaha arenga 24 Bwana Trump atagaragaza ibimenyetso bya Covid-19, ndetse amaze iminsi irenga ine adahinda umuriro, nkuko byavuzwe na muganga we bwite Dr Sean Conley. Raporo ku buzima bwa Trump yatangajwe na Dr Conley igira iti "Ibizamini by’ubuzima, birimo n’ingano ya Oxygen n’igipimo cy’uburyo ahumeka, byose byagumye hamwe kandi biri ku kigero gisanzwe". Mu butumwa bwa Videwo yatangaje ejo ku wa Gatatu, Bwana Trump yavuze ko yumva "ameze neza", yongeraho ati "Ndatekereza ko uyu wari umugisha uvuye ku Mana". Yavuze ko ashaka ko Abanyamerika bose bahabwa imiti nk’iyo yahawe. Bwana Trump yanasezeranyije gutanga ku buntu imiti y’uruganda Regeneron Pharmaceuticals. Yavuze ko iyo mvange y’imiti ikirimo gukorwaho igeragezwa, yahawe mu cyumweru gishize, yari umuti nyawo aho kuba ibyo kumworohereza. Yavuze ko doze (doses) zawo zibarirwa mu bihumbi amagana ziri hafi kuboneka. Ariko iyo miti y’uruganda Regeneron Pharmaceuticals ntabwo iremezwa n’ikigo cy’Amerika cy’ubugenzuzi bw’imiti. Bwana Trump yagize ati "Uyu wari umugisha wiyoberanyije narayanduye, numva iby’uyu muti, ndavuga nti reka nywufate kandi wari agatangaza". Yongeyeho ko agiye gushaka uburyo iyo mvange y’imiti ihabwa uruhushya rwo gukoreshwa byihutirwa. Yongeye kwibasira u Bushinwa Perezida Trump kandi yongeye kwibasira u Bushinwa, abwira Abanyamerika ati "Ntabwo ari mwe muzabiryozwa. Ntabwo ryari ikosa ryanyu kuba ibi byarabaye. Ryari ikosa ry’u Bushinwa. Kandi u Bushinwa buzabiryozwa,,, Iri ryari ikosa ry’u Bushinwa". Mbere yaho, Dr Conley, muganga bwite wa Trump, yavuze ko Perezida atigeze acyenera guhabwa umwuka w’inyongera wo guhumeka kuva yajya mu bitaro ku wa Gatanu. Yasezerewe mu bitaro ku wa mbere. Abashyigikiye Bwana Trump bavuga ko yagaragaje kuba umuyobozi nyawe kuva yava mu bitaro. Ariko abamunenga bavuga ko imyitwarire ye yarushijeho kuba iyo gutomboza gusa idafite gahunda. Ibiro bye bya White House byanashyizeho ingamba nshya zo kwirinda nyuma yuko Perezida Trump avuye mu bitaro na nyuma y’amakuru yuko undi mujyanama we bamusanzemo Covid-19. Amatora ya Perezida azahatanamo na Joe Biden ateganyijwe ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa 11. Perezida Trump akuramo agapfukamunwa ubwo yari ageze mu biro bye bya White House avuye mu bitaro ADEPR: Umunsi waranzwe n’udutendo n’udukoryo mu guceremba itangazamakuru mu ihererekanyabubasha: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Rwanda: Diporome z’abize muri kaminuza Gatolika y’u Rwanda n’iyo muri Uganda ntizemewe ku isoko amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora NDANGIRA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN
Trump ashaka ko Abanyamerika bose bahabwa imiti nk’iyo yahawe UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-10-2020 saa 07:45' whatsapp Facebook Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yasubiye ku kazi ndetse akoresha inama zitandukanye mu biro bye, nyuma y’icyumweru bamusanzemo icyorezo cya COVID-19. Hashize amasaha arenga 24 Bwana Trump atagaragaza ibimenyetso bya Covid-19, ndetse amaze iminsi irenga ine adahinda umuriro, nkuko byavuzwe na muganga we bwite Dr Sean Conley. Raporo ku buzima bwa Trump yatangajwe na Dr Conley igira iti "Ibizamini by’ubuzima, birimo n’ingano ya Oxygen n’igipimo cy’uburyo ahumeka, byose byagumye hamwe kandi biri ku kigero gisanzwe". Mu butumwa bwa Videwo yatangaje ejo ku wa Gatatu, Bwana Trump yavuze ko yumva "ameze neza", yongeraho ati "Ndatekereza ko uyu wari umugisha uvuye ku Mana". Yavuze ko ashaka ko Abanyamerika bose bahabwa imiti nk’iyo yahawe. Bwana Trump yanasezeranyije gutanga ku buntu imiti y’uruganda Regeneron Pharmaceuticals. Yavuze ko iyo mvange y’imiti ikirimo gukorwaho igeragezwa, yahawe mu cyumweru gishize, yari umuti nyawo aho kuba ibyo kumworohereza. Yavuze ko doze (doses) zawo zibarirwa mu bihumbi amagana ziri hafi kuboneka. Ariko iyo miti y’uruganda Regeneron Pharmaceuticals ntabwo iremezwa n’ikigo cy’Amerika cy’ubugenzuzi bw’imiti. Bwana Trump yagize ati "Uyu wari umugisha wiyoberanyije narayanduye, numva iby’uyu muti, ndavuga nti reka nywufate kandi wari agatangaza". Yongeyeho ko agiye gushaka uburyo iyo mvange y’imiti ihabwa uruhushya rwo gukoreshwa byihutirwa. Yongeye kwibasira u Bushinwa Perezida Trump kandi yongeye kwibasira u Bushinwa, abwira Abanyamerika ati "Ntabwo ari mwe muzabiryozwa. Ntabwo ryari ikosa ryanyu kuba ibi byarabaye. Ryari ikosa ry’u Bushinwa. Kandi u Bushinwa buzabiryozwa,,, Iri ryari ikosa ry’u Bushinwa". Mbere yaho, Dr Conley, muganga bwite wa Trump, yavuze ko Perezida atigeze acyenera guhabwa umwuka w’inyongera wo guhumeka kuva yajya mu bitaro ku wa Gatanu. Yasezerewe mu bitaro ku wa mbere. Abashyigikiye Bwana Trump bavuga ko yagaragaje kuba umuyobozi nyawe kuva yava mu bitaro. Ariko abamunenga bavuga ko imyitwarire ye yarushijeho kuba iyo gutomboza gusa idafite gahunda. Ibiro bye bya White House byanashyizeho ingamba nshya zo kwirinda nyuma yuko Perezida Trump avuye mu bitaro na nyuma y’amakuru yuko undi mujyanama we bamusanzemo Covid-19. Amatora ya Perezida azahatanamo na Joe Biden ateganyijwe ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa 11. Perezida Trump akuramo agapfukamunwa ubwo yari ageze mu biro bye bya White House avuye mu bitaro ADEPR: Umunsi waranzwe n’udutendo n’udukoryo mu guceremba itangazamakuru mu ihererekanyabubasha: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Rwanda: Diporome z’abize muri kaminuza Gatolika y’u Rwanda n’iyo muri Uganda ntizemewe ku isoko amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora NDANGIRA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN