Trump ari kwibaza niba koko Kamala Harris ari Umunyamerika

Perezida w’Amerika, Donald Trump avuga ko yumvise ko Kamala Harris wo mu ishyaka ry’abademokarate uziyamamazanya na Joe Biden akaba yamubera Visi-Perezida "atujuje ibisabwa" byo kuba Visi-Perezida.

Ibyo Trump avuga bishingiye ku bivugwa mu mategeko bitandukanye n’ibizwi byemewe, abanenga Trump bakavuga ko birimo irondabwoko.

Madamu Harris yavutse ku babyeyi b’abimukira, ise ukomoka muri Jamaica na nyina ukomoka mu Buhinde mu mujyi wa Oakland muri leta ya California, ku itariki ya 20 y’ukwa cumi mu mwaka wa 1964.

Ariko umwarimu wa Kaminuza utsimbaraye mu mahame ya kera yibaza niba Madamu Harris yemerewe kwiyamamaza.

Mu gihe cy’imyaka, Bwana Trump yamamaje uburyo budashingiye ku kuri bujyanye n’"amavuko" ya Perezida Barack Obama, avuga ko atavukiye muri Amerika.

Madamu Harris, senateri wa leta ya California, ku wa Kabiri ni bwo yatangajwe ku mugaragaro nk’umugore wa mbere muri Amerika utari umuzungu ugiye kwiyamamazanya n’umukandida-Perezida wa rimwe mu mashyaka akomeye muri iki gihugu.

Yungirije Joe Biden, umudemokarate, uzahatana ku mwanya wa perezida na Bwana Trump w’umurepubulikani, mu matora rusange yo ku itariki ya gatatu y’ukwa cumi na kumwe.

Trump yavuze iki?

Mu kiganiro n’abanyamakuru cy’ejo ku wa Kane, Bwana Trump yabajijwe ku bivugwa kuri Madamu Harris.

Yasubije ati "Nabyumvise uyu munsi [ku wa Kane] ko atujuje ibisabwa kandi ikindi navuga ni uko umunyamategeko wanditse iyo nkuru ni inzobere cyane, ni umunyategeko ubifitemo impano cyane".

"Ntabwo mbizi niba ibyo ari ukuri. Jye [ubundi] nakwishyizemo ko abademokarate bakabaye barabigenzuye mbere yuko atoranywa ngo ahatanire kuba visi perezida".

"Ariko ibyo ni ibintu bikomeye cyane, ni wowe uri kubivuga, bari kuvuga ko atujuje ibisabwa kubera ko atavukiye muri iki gihugu".

Uwo munyamakuru yasubije Trump ko nta gushidikanya guhari ku kuba Madamu Harris yaravukiye muri Amerika, ngo ni uko gusa ababyeyi be bashobora kuba icyo gihe batari bemerewe n’amategeko kuhatura mu buryo buhoraho.

Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa Kane, Jenna Ellis, umujyanama wo mu itsinda ryo kwamamaza Trump, na we yatangaje ubutumwa bwo kuri Twitter bwari bwatangajwe na Tim Fitton, ukuriye ikigo Judicial Watch gitsimbaraye ku bya kera.

Muri ubwo butumwa, Bwana Fitton yibajije niba Madamu Harris yaba "atemerewe n’amategeko kuba Visi Perezida hagendewe ku ngingo yo mu Itegeko Nshinga ry’Amerika ijyanye n’ubwenegihugu".

Yanatangaje inkuru y’igitekerezo bwite cy’umwanditsi yatangajwe mu kinyamakuru Newsweek na John Eastman, wigisha amategeko kuri Kaminuza ya Chapman muri California.

Uyu mwarimu w’amategeko ashingira ku ki?

Prof Eastman asubiramo amagambo yo mu ngingo ya II y’itegekonshinga ry’Amerika avuga ko "nta muntu n’umwe usibye umuturage wavukiye bisanzwe [muri Amerika]... uzemererwa kuba Perezida".

Anavuga no ku ivugurura rya 14 ry’Itegeko Nshinga ry’Amerika rivuga ko "abantu bose bavukiye... muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bikurikije amategeko abigenga, ari abaturage [b’Amerika]".

Igitekerezo cya Prof Eastman gishingiye ku gitekerezo cyuko Madamu Harris ashobora kuba atarakurikije amategeko y’Amerika niba ababyeyi be, nk’urugero, bari bari mu Amerika ku ruhushya (visa) rw’abanyeshuri ubwo uyu mwana wabo w’umukobwa yavukiraga muri California.

Mu mwaka wa 2010, Prof Eastman yiyamamarije kuba umushinjacyaha mukuru wa leta ya California, nk’uwo mu ishyaka ry’abarepubulikani.

Icyo gihe yatsinzwe na Steve Cooley, uyu na we birangira atsinzwe na Madamu Harris mu matora rusange kuri uwo mwanya w’umushinjacyaha mukuru wa California.

Nyuma yuko Prof Eastman atangaje iyo nkuru y’igitekerezo bwite cye, rubanda rwarayirakariye, ariko Nancy Cooper, umwanditsi mukuru w’icyo kinyamakuru, ejo ku wa Kane yashyigikiye icyemezo cyo kuyitangaza avuga ko "nta na hamwe ihuriye n’irondabwoko rishingiye mu mavuko".

Izindi mpuguke mu Itegeko Nshinga zivuga iki?

Indi mpuguke mu mategeko ajyanye n’Itegeko Nshinga yabwiye Televiziyo CBS News yo muri Amerika ikorana na BBC ko ibyo Prof Eastman avuga kuri Madamu Harris ari "ubucucu mu by’ukuri".

Erwin Chemerinsky, ukuriye ishami ryigisha amategeko kuri Kaminuza ya California, Berkeley, yanditse mu butumwa bwa ’email’ ati:

"Mu gice cya 1 cy’ivugurura rya 14 [ry’itegekonshinga], buri muntu wese wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni umuturage w’Amerika".

"Urukiko rw’ikirenga rwakomeje gukurikiza ibi guhera mu myaka ya 1890. Kamala Harris yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika".

Laurence Tribe, wigisha amategeko ajyanye n’Itegeko Nshinga kuri Kaminuza ya Havard akaba anakunze kunenga Perezida Trump, yavuze ko ibivugwa na cya Prof Eastman ari "umwanda" kandi "bibyutsa irondabwoko rishingiye ku mavuko".

Jessica Levinson, wigisha amategeko kuri Kaminuza ya Loyola i Chicago, yabwiye Ibiro Ntaramakuru Associated Press ati "Reka tuvugishe ukuri tubivuge uko biri: Ni imvugo y’irondabwoko dukoresha buri gihe iyo dufite umukandida utari umuzungu [wavutse] ubwo ababyeyi be batari bwabe abaturage [b’Amerika].

Ni gute Trump yatije umurindi ibivugwa ku ’mavuko’ ya Obama?

Mu mwaka wa 2011, Bwana Trump yatangiye kwenyegeza ibivugwa n’abahezanguni ko Perezida Obama ashobora kuba yaravukiye muri Kenya.

Ndetse no mu kwezi kwa kane k’uwo mwaka ubwo Bwana Obama yari amaze kugaragaza kopi y’icyemezo cye cy’amavuko kigaragaza ko yavukiye muri leta ya Hawaii, Bwana Trump yakomeje kuvuga ko icyo cyemezo ari "mpimbano".

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo mu kwezi kwa cyenda mu 2016, Bwana Trump, icyo gihe wari umukandida-perezida w’abarepubulikani, yabibajijweho.

Yashatse kwiyitirira ko ari we wakuyeho ugushidikanya ku kuba Bwana Obama yari yujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko ajyanye no kwiyamamaza, abwira abanyamakuru ati "Narabisoje. Perezida Obama yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Akadomo".

No mu mwaka wa 2016, Bwana Trump yavuze ko Ted Cruz bahatanaga mu ishyaka ry’abarepubulikani atujuje ibisabwa byo kwiyamamariza kuba Perezida kuko yavukiye muri Canada, kuri nyina w’umuturage w’Amerika na se wavukiye muri Cuba.


Kamala Harris wo mu ishyaka ry’abademokarate uziyamamazanya na Joe Biden akaba yamubera Visi-Perezida mu gihe yaba yegukanye intsinzi, Trump we avuga ko atujuje ibisabwa

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo