Trump agiye gukorwaho iperereza rishobora gutuma yeguzwa

Itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baturuka mu ishyaka ry’aba-Démocrates, batangiye iperereza kuri Perezida Donald Trump, ku byo akekwaho byo kuba yarasabye Ukraine kumufasha kurwanya uwo batavuga rumwe.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Nancy Pelosi, avuga ko Trump agomba kwisobanura ku byo ashinjwa, nubwo we ahamya ko ibimuvugwaho ari ugushaka kumusebya.

Trump ashinjwa ko mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yamuteye ubwoba ko azahagarika imfashanyo ya gisirikare.

Ibi Trump yabikoze agira ngo Ukraine ikore iperereza ku wo bahanganye Joe Biden, n’umuhungu we Hunter ku bivugwa ko bariye ruswa.

Trump yemera ko yavuganye na Perezida Volodymyr Zelensky ku byerekeye Joe Biden, ariko akavuga ko yamubwiye ko ashobora guhagarika imfashanyo ya gisirikare kugira yereke ibihugu by’i Buraya ko bigomba gutanga imfashanyo yabyo.

Trump yemeye ko kuri uyu wa Gatatu ashyira ku mugaragaro ibyo yavuganye na Perezida wa Ukraine, kugira ngo yerekane ko nta kibazo kirimo.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Pelosi avuga ko Trump yarenze ku mategeko bityo ibyo yakoze bikaba binyuranye n’ibyo Itegeko Nshinga riteganya.

Mu gihe aba Démocrates bashyigikiye cyane ko hakorwa iperereza hagamijwe kweguza Trump, biragoye ko byagerwaho kuko rishobora kuburizwamwo na Sena yiganjemo abo mu ishyaka rye ry’Aba-Republicains. Inteko ishinga amategeko yatora ko yeguzwa ariko bikemezwa na 2/3 bya Sena.


Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Nancy Pelosi yakunze gusabwa ko Perezida Trump yakorwaho iperereza ryatuma yeguzwa


Perezida Trump we avuga ko Aba-Démocrates bashatse kumuharabika no kuburizamo urugendo rwe muri ONU

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo