Tom Ndahiro ntabwo ari umuntu nataho igihe, abanyarwanda dukore Politiki mu gisirimu-Ingabire Victoire

Umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda, Madamu Ingabire Victoire avuga ko Tom Ndahiro atari umuntu yataho igihe cye ngo kuko yinjiye muri Politiki azi neza ko hari abo badashobora guhuza ibitekerezo, bityo ngo akabona abanyarwanda bagakwiye gukora Politiki gisirimu.

Mu kiganiro n’UMUBAVU, Victoire abajijwe ku nkuru za Tom Ndahiro zaciye mu binyamakuru bitandukanye birimo Igihe, yagize ati "Ntabwo Tom Ndahiro ari umuntu nshobora gufatira umwanya, ngata igihe cyange muvugaho, icyo navuga ni uko burya iyo wemeye kujya muri Politiki, uba uzi neza ko hari abantu muzahuza ibitekerezo, uzi neza hari n’abo mutazahuza ibitekerezo ariko icyo nifuza ni uko abanyarwanda dukora Politiki mu gisirimu".


Madamu Victoire Ingabire n’umwanditsi Tom Ndahiro

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2019 nibwo mu binyamakuru bitandukanye hasohotsemo inkuru ivuga ko Victoire yareze Tom Ndahiro amushinja kumusebya mu nyandiko ze zica mu binyamakuru.

Icyo gihe Tom Ndahiro yavuze ko nubwo yari ataramenyeshwa iby’icyo kirego, yiteguye kwitaba nahamagazwa ariko atiteguye kujya mu mpaka na Victoire Ingabire.

Mu ibaruwa ya Victoire yaregaga Tom Ndahiro kumusiga isura mbi avuga ko "ari umuntu wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, wasabitswe n’urwango, agira ubwonko bugororwa ntibwumve".

Ibi byatumye Victoire akomeza avuga ko abanyarwanda bakwiye gukora Politiki yungurana ibitekerezo bityo uwumvise hari uwatanze igitekerezo kitari cyo kuri we, na we akazana icye.

Muri iki kiganiro, Ingabire Victoire kandi yakomoje ku bantu batandukanye by’umwihariko barimo n’abo mu ishyaka rye bagiye baburirwa irengero bityo akibaza uburyo umuntu yavuga ko mu Rwanda hari umutekano.

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda yanakomoje ku baturage bakunze gutuzwa mu midugudu nyuma bagataka inzara bityo akibaza niba mbere yo kwimurwa haba habanje gutekerezwa ku buryo bazabaho nyuma.

Uretse izi ngingo tuvuzeho muri makeya, Victoire yakomoje kuri byinshi, byumve muri Video:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ahmed Kuya 25-08-2019

Ariko kugeza ubu sindumva icyo aba banyapoliriki barimo na Ingabire baharanira. Kuko mubyukuri ntabwo bari kuri level yo gukora politiki mu Rwanda cg y’u Rwanda. Ahubwo bajye bareka kwigira abavugizi b’abanyarwanda kuko nabo ubwabo bakeneye ubuvugizi ndetse no kuvuzwa kuko bararwaye. Bareke kujijisha abatazi ibya politiki y’igihugu cyacu. Turabizi abo bose bishakira amafranga y’ubuhunzi ariko ntakindi gifatika bafitiye abanyarwanda cyagirira abanyarwanda akamaro. Uko ninko kujya gushinja murubanza utazi nabaregwa.
That’s my idea

Bob Kuya 21-08-2019

nonese atamutaho umwanya yatanze ikirego kiki!!?! nkunda ko abantu bikaza mu busa!!! ubuse nibabahamagara mu rukiko we azasiba