Tom Byabagamba yasabiwe gufungwa imyaka 3 ku cyaha cy’ubujura ashinjwa

Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2020, bwasabiye Tom Byabagamba gufungwa imyaka itatu yiyongera kuri 15 yakatiwe n’urukiko rw’Ubujurire no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 ku cyaha cy’ubujura ashinjwa.

Kuri uyu wa Gatanu Tom Byabagamba wari ukuriye abarindaga Perezida Paul Kagame yongeye kwitaba urukiko nyuma y’aho iburanisha riheruka yari yihannye umucamanza avuga ko atishimiye uburyo yitwaraga mu rubanza rwe.

Iburanisha ry’uyu munsi kimwe n’ubushize ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga aho Tom Byabagamba yari muri Gereza ya Gisirikare i Kanombe aho afungiye mu gihe urukiko rwo rwari ku Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Iburanisha riheruka ryabaye ku wa 22 Ukwakira 2020, ryari ryasubitswe nyuma y’aho Byabagamba n’abunganizi be babwiye umucamanza ko iburanisha ryasubikwa kuko ngo bari bashonje, icyifuzo cyabo kikangwa n’ubushinjacyaha ndetse umucamanza agategeka ko iburanisha rikomeza kuko ryari rimaze gusubikwa inshuro nyinshi.

Ubushinjacyaha icyo gihe bwavuze ko ubwo iperereza ryatangiraga, ryakozwe harebwa ku bijyanye no gushaka gutoroka gereza kuko ngo Byabagamba yari mu myiteguro nubwo uwo mugambi waje kuburizwamo.

Yabwiye urukiko ko kimwe mu byari kumufasha muri uwo mugambi, harimo telefoni yari afite mu gihe nta mugororwa wemerewe kuyitunga. Ngo hatangiye gukorwa iperereza, RIB iza kumubaza, biza kugaragara ko yayibye ariko ashaka kuyikoresha mu mugambi wo gutoroka gereza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko butamukurikiranye ku cyaha cyo gutoroka gereza, kuko icyagaragaye ari uko yari mu myiteguro yo kugikora.

Bwavuze ko ibimenyetso bigaragaza ko Byabagamba yakoze icyaha, birimo imvugo ze mu bushinjacyaha, iz’abatangabuhamya batatu, inyandiko mvugo y’ifatira rya Telefoni yibwe hamwe n’indahuzo yayo n’inyandiko y’isaka.

Yakomeje avuga ko Byabagamba yemereye RIB ko yacomokoye Telefoni mu cyumba cy’urukiko aho yari yagiye gusomerwa mu rukiko rw’ubujurire.

Byabagamba wahawe umwanya wo kwisobanura kuri iki cyaha, yavuze ko iki cyaha ari igihimbano. Ati “Igitangaje ni ukuntu nabonye urwego ruhimbira umuntu icyaha kitabayeho.”

Yakomeje agira ati “Natunguwe no kubona Umushinjacyaha agambana n’Umucamanza kugira ngo mfungwe, ni agahomamunwa.”

Byabagamba n’ubundi wakunze kuburana ahakana ibyaha ndetse agakunda kuvuga ko ibyaha aregwa yabigeretsweho ariko ngo agatungurwa no kuba Urukiko rwarabyemeraga.

Uyu mugabo yakunze kandi kuvuga ko azira kuba afite bene wabo bari muri RNC irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yavuze ko ngo n’iki kirego cy’ubujura yakigeretsweho n’ubushinjacyaha nk’uko ngo bwamugeretseho ibindi afungiye.

Ati “Njye maze no kubababarira kuko niba ibyo arimo (Umushinjacyaha) ari akazi, atabikoze yabura akazi.”

Byabagamba yabwiye urukiko ko yatunguwe no kumva ibyo aregwa biri mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda n’ibyo hanze ijambo ku ijambo ataranaregerwa urukiko.

Yakomeje avuga ko ngo icyaha yakoze ubundi mu buryo bw’amategeko byari gukemurwa n’urwego rumufunze bitari ngombwa ko ajyanwa mu nkiko.

Byabagamba yavuze ko gucomokora Telephone ubwabyo bitagize icyaha, ati “Ni he mwigeze mwakira ikirego cy’umuntu wababwiye ko yibwe Telephone ye, hari ahantu hakwibwa ntihatangwe icyo kirego cy’ubujura”.

Avuga ko Ubushinjacyaha buvuga ko yibye Telephone nyamara nyirayo atabizi, ati “Ibyo Ubushinjacyaha bwavuze byo gutwara Telephone nyirayo atabizi, ni ikinyoma kuko ntacyo Ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ibyo bintu kuko nta n’ikirego bwakiriye cy’umuntu wibwe Telephone.”

Tom Byabagamba yabwiye urukiko ko ngo ubwo RIB yazaga kugenza icyaha cyo gutunga Telephone muri Gereza atabyemerewe yahise ababwira ko agize amahirwe bakaza aho afungiye kuko yashakaga kubagezaho akarengane ko kuba afungiye mu kato kuva muri 2014.

Gusa ngo ubwo yabagezagaho iki kibazo, Abagenzacyaha ngo bamubwiye ko ibyo bitabareba.

Yagize ati “Mucamanza ibyo nkorerwa ni byo bigize icyaha, ntabwo bashatse kubyumva ahubwo bumvishe ibitagize icyaha baba ari byo baha agaciro.”

Aha Umucamanza yahise amubwira ko ngo atagomba kurenga imbibi z’ikiri kuburanwa, na we amusubiza ko ngo iyo agize amahirwe akabona umucamanza ahita amubwira ibi yita ibyaha ari gukorerwa byo gufungirwa mu kato.

Tom Byabagamba amaze kwiregura, Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo buvuge ijambo rya nyuma kuri uru rubanza, busaba Urukiko kumuhamya iki cyaha rukamukatira gufungwa imyaka 3 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Tom Byabagamba na we ahawe umwanya ngo avuge kuri ibi bihano yari asabiwe, yavuze ko yifuza guha umwanya abamwunganira mu mategeko bakaba ari bo bagira icyo bavuga.

Me Paul Ntare yahise azamura imbogamizi zo kuba Umushinjacyaha wasabiye ibihano umukiriya we atari we watangiye urubanza bityo ko ngo atanafite ububasha bwo kumusabira ibihano.

Aha umushinjacyaha yavuze ko uwatangiye uru rubanza yoherejwe gukorera mu ifasi ya Muhanga kandi ko amategeko abimwemerera

Uyu mushinjacyaha kandi yavuze ko ngo bisanzweho ko iyo Umushinjacyaha ahinduriwe ifasi, Umushinjacyaha Mukuru agena uzakomeza imanza yari arimo kuburana.

Me Gakunzi Valelie na we wunganira Byabagamba yagarutse ku byavuzwe n’Ubushinjacyaha ko umukiliya wabo yibye iriya Telephone ngo azayikoreshe mu bikorwa byo gutoroka.

Me Gakunzi ati “Nta muntu n’umwe wigeze utoroka iriya gereza ya Gisirikare kubera gutunga Telephone.”

Uyu munyamategeko yasabye Urukiko ko igihe ruzaba rwiherereye ruri gufata umwanzuro, rwazagendera ku mategeko agenga ibimenyetso byo mu nkiko n’itangwa ryabyo.

Yavuze ko ubundi iyo umuntu aregwa gutwara ikintu cy’undi hagomba kuba hari nyiracyo ati "“Kandi kugeza uyu munsi nta muntu uravuga ko yabuzwe Telephone ye uwo ari we wese ndetse nta n’ikirego cyakiriwe n’urwego urwo ari rwo rwose ko hari uwibwe Telephone.”

Me Paul Ntare yabwiye urukiko ko Telephone ivugwa n’Ubushinjacyaha ko yafatanwe Byabagamba, nta bimenyetso by’uko yibwe.

Yagize ati “Iyo Telephone bafashe yarimo Sim Card, kuki batahamagaye nyirayo cyangwa ngo barebe ko yari asanzwe ayikoresha n’abo yavuganaga na bo.”

Umucamanza amaze kumva impande zombi, yapfundikiye iburanisha avuga ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku itariki ya 24 Ugushyingo 2020 saa munani z’amanywa.


Tom Byabagamba wahoze ari umwe mu basirikare bakomeye mu Rwanda wanigeze kuyobora ingabo zirinda umukuru w’igihugu ubu akurikiranweho icyaha cy’ubujura bwa Telephone

Uburyo umuhanuzi yamubeshye ko ngo adakwiranye n’umugore we ahubwo bikarangira amumutwaye we agasigara aririra mu myotsi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Tecnk Kuya 14-11-2020

Ariko itecnika riragwira bo ntibagira nisoni imfungwa iba irebwa naburi muntu wese iri imbere yabantu nigute hagera ko isohoka ikabanza guca munguni zicyumba ikabanza gucomora phone ahubwo nabo bararushye kabisa itekinika ryarashize