‘Tilapia ijundika amagi akavamo utwana, Karalius irya andi mafi’-Inzobere Dusabemungu

Inzobere akaba n’umushakashatsi ku mibereho y’amafi ukora mu kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB avuga ko amafi aboneka mu Rwanda kurusha andi ari tilapia na Karalius abenshi bavuga ko karalius afite imiterere ijya kumera nk’iyi nzoka.

RAB ifite ishami rishinzwe by’umwihariko kongera umusaruro w’amafi mu Rwanda hagamije kugabanya aturuka hanze mu bihugu bya Asia.

Dusabemungu Gregoire, ukora ubushakashatsi ku mibereho y’amafi, mu kiganiro yagiranye na Umubavu yavuze ko amafi bafite muri sitasiyo ya RAB iri mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara amaze imyaka irenga 10 akorerwaho ubushakashatsi.

Tilapia ni ubwoko bw’amafi aboneka cyane ku isoko ryo mu Rwanda. Muri rusange amafi atugwa n’utwatsi duto two mu mazi n’udusimba duto two mu mazi.

Iyi nzobereye imaze imyaka irenga 20 ikora ibijyanye no kwiga ku mibereho y’amafi yabyize mu gihugu cy’Uburusiya.

Avuga ko ifi yitwa tilapia, kugira ngo yungure umuryango itera amagi, ingabo ikazayashyiraho intanga ngabo, hanyuma ingore yateye ya magi ikajya kuyareba ikayajundika.

Nyuma y’iminsi itatu cyangwa ine iyajunditse nibwo amagi yituraga hakavamo utwana tw’amafi. Akana k’ifi kavuka gafite ubunini bungana cyangwa buri munsi y’ishaka.


Karalius


Tilapia

Amafi ya Karalius yo atera amagi, ingabo ikayashyiraho intanga akazituraga nyuma y’iminsi itatu cyangwa ine.

Dusingizemungu avuga ko akana k’ifi kavukiye mu kiyaga cyangwa mu cyuzi kaba gafite ibyago byinshi byo kutabaho kubera ibisimba biba mu mazi nk’ibikeri bishobora kukarya, n’isayo ishobora kugafata.

RAB ifata amafi y’ingore ikayahuza n’amafi y’ingabo, ingabo zamara kubangurira amagi yatewe n’ingore RAB igahita iyafata ikajya kuyarera mu bikoresho byabugenewe bituma atahura n’ibyonnyi.

Dusabemungu ati "Tilapia turayunganira tugakora icyo nakwita kuyiraririra. Turayasamura tugakuramo ya magi tukajya kuyashyira mu byuma byabugenewe"

Iyi ya tilapia ifite ubushobozi bwo kubaho imyaka 10, mu gihe Karalius imara imyaka 25 cyangwa 50.

Iyi nzobere ivuga ko amafi amara iyi myaka yose ari amafi yagiye asimbuka imitego y’abarobyi ngo akenshi bishoboka ku mafi yo mu bijyaga no mu nyanja.

Ifi imyaka yose imaze ku maze iyimara igikura. Dusabemungu ati “Iyo ikiri ntoya iba ikura cyane ariko uko igenda ikura umuvuduko ikuraho ugenda ugabanuka”.

Kalarius nini yarobwe mu mateka y’Isi ni iyarobwe mu kiyaga cya Virginia nk’uko bigaragazwa na Guinness World Records iyi karalius yari ifite ibilo 64. Tilapia nini iba ifite ibilo 4.

Abantu batekereza ko amafi ya ‘karalius’ ashobora kuba yarya abantu. Dusabemungu avuga ko avuga ko ataribyo,ngo uyifashe nabi yakuruma, ariko ntabwo yakubona ngo ikwegere izanywe no kukugirira nabi.

Avuga ko amafi ya karalius agira amenyo akoresha arya udusimba, ari nayo yakoresha aruma umuntu. Ikindi kidasanzwe kuri aya mafi ni uko iyo amaze gukura atangira kurya amafi mato adasize n’ayo mu muryango wayo.

Leta y’u Rwanda ikeneye abana b’amafi miliyoni 15 buri mwaka kugira ngo ihaze isoko ry’imbere mu gihugu, gusa amafi atuburwa na RAB ntabwo aragera kuri miliyoni 4 buri mwaka.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo