The Ben na Knowless batahiye aho muri ’Afrimma 2019’

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben na Butera Knowless bari bari mu bahanzi bahataniye ibihembo bikomeye bya Afrimma 2019, batashye amara masa bategukanye igihembo na kimwe.

Ibi bihembo byatangiwe mu Mujyi wa Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 26 Ukwakira 2019.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yari ahatanye mu cyiciro cy’abagabo bahize abandi mu Karere aho yari ahanganye na Diamond Platnumz, Ali Kiba, Harmonize, Djuma Jux, Rayvanny na Ommy Dimpoz bo muri Tanzania, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Nyanshiski na Khaligraph Jones bo muri Kenya. Aha igihembo cyegukanywe na Ommy Dimpoz.

Butera Knowless yabyitabiriye ari mu cyiciro cy’abagore bahize abandi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, aho yari ahanganye na Vinka, Sheebah Karungi, Rema Namakula na Juliana Kanyomozi bo muri Uganda; Fena Gitu, Akothee na Victoria Kimani bo muri Kenya ndetse na Vanessa Mdee na Nandy bo muri Tanzania. Muri iki Cyiciro Akothee wo muri Kenya ni we wegukanye igihembo.

Umubyinnyi Sherrie Silver na we washyizwe mu cyiciro cy’ababyinnyi bahize abandi ku Mugabane wa Afurika yose aho ahatanye na Kaffy Dance Queen [Nigeria], The Grove [Angola], Manuel Canza Laurenzo [Angola], Ghetto Triplet Kids [Uganda], Izzy Odigie [Nigeria], Bajuni [Tanzania], Rabbit Crew 255 [Tanzania] na The Team [Angola]. Aha ho ntabwo uwatsinze yigeze atangazwa.

Abandi begukanye ibihembo barimo Master KG wahize abandi bagabo bakorera umuziki muri Afurika y’Amajyepfo; Fally Ipupa wahigitse abo muri Afurika yo Hagati mu gihe itsinda ryiza muri Afurika ryabaye Toofan ryo muri Togo.

Umuhanzi uri kuzamuka neza yabaye Zlatan wo muri Nigeria, umuhanzi w’umwaka aba Burna Boy, umuraperi w’umwaka aba Phyno, indirimbo y’umwaka yabaye Killing Dem ya Burna Boy na Zlatan mu gihe umuhanzi uririmba mu rurimi rw’Igifaransa wahize abandi yabaye Dj Arafat wo muri Cote d’Ivoire uherutse kwitaba Imana.

Ibihembo bya All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] ni ibihembo bitangirwa muri Amerika bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika.

Mu mwaka ushize Knowless, Charly na Nina na Sherrie Silver bari mu bahatanye ariko nta n’umwe wabashije kwegukana igihembo.

Ibi bihembo bya AFRIMMA by’uyu mwaka, byatangwaga ku nshuro ya Gatandatu.


Butera Knowless yatashye amara masa


Na The Ben yatashye amara masa


Sherrie Silver ibye ntibiramenyekana, The Ben we nta kintu yazanye





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo