Tanzaniya: Umupasiteri yeretswe uzatsinda amatora muri Kenya

Umupasiteri ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko yeretswe uzatsinda amatora azasubirwamo ku itariki ya 17 Ukwakira 2017 mu gihugu cya Kenya nyuma yuko urukiko rutesheje agaciro ibyari byavuye mu matora ya mbere.

Uyu mupasiteri witwa Esther Bukuku, yavuze ko yeretswe mu nzozi uzegukana intsinzi mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi nkuko byanzuwe n’urukiko rukuru rwa Kenya. Uru rukiko rwemeje ibi nyuma yuko ruesheje agaciro ibyari byavuye mu matora ya mbere ruvuga ko atakozwe mu mucyo no mu bwisanzure ndetse ko n’amajwi atabaruwe neza.

Esther Bukuku yagize ati “ neretswe ko Uhuru Kenyatta ari we mutoya kuri Raila Odinga mu gihe uyu we ari umukire cyane”. Yongeyeho ko ngo nta maraso azameneka nyuma y’aya matora nkuko yabyeretswe.

Uyu mupasiteri wo mu itorero rya PMIC Church mu gace ka Moshi yabitangarije abari bitabiriye amateraniro ari ku cyumweru ababwira ko yeretswe ko Uhuru Kenyatta ari we uzegukana intsinzi. Yagize ati “kandi nta bwicanyi buzongera kuba nyuma y’aya matora”.

Guverineri w’umugi wa Nairobi yshyize video ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye uyu mupasiteri avuga uburyo yeretswe uzatsinda amatora mu gihugu cya Kenya agiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri. Gusa ngo uyu guverineri akaba ari inshuti ya hafi ya Uhuru Kenyatta.

Aya matora ateganyijwe ku munsi wa kabiri ku itariki ya 17 Ukwakira 2017 ubwo abanyakenya bazaba bihitiramo uzabayobora hagati ya Kenyatta na Odinga.
Isubirwamo ry’amatyora ryategetswe n’urukiko rukuru rwa Kenya nyuma yuko rutesheje agaciro intsinzi ya Kenyatta ruvuga ko akanama gashinzwe amatora kagizemo amanyanga.

Nkuko video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje, uyu mupasiteri avuga ko Kenyatta ari we muyobozi ubereye abanyakenya.

Uyu mupasiteri yasoje avuga ko nubwo bimeze bityo Imana yamubwiye ko itarakariye Odinga ngo ahubwo yabikorweye kugira ngo bisigire uyu Odinga ubukire.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo