Tanzaniya: Umugore yishe umwana we aramuteka arya inyama ze

Mu Mujyi wa Dar es Salam mu cyaro cya Mavanga mu Karere ka Ludewa mu Ntara ya Njombe mu gihugu cya Tanzaniya haravugwa inkuru yateye ubwoba benshi aho mugore witwa Christina Mlelwa w’imyaka 38 y’amavuko, yacunze umugabo we adahari akica umwana we witwaga Joseph Bumbilo wari ufite ubumuga, akamuteka yarangiza akamurya nkuko Polisi yamutaye muri yombi yabitangaje.

Ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, kivuga ko umugabo w’uyu mugore wakoze ibara, Daniel Bumbilo yanahishuye ko umugore we yigeze gushaka gukora iki gikorwa kirenze kugayika mu myaka yatambutse ku wundi mwana wabo wiga ntibimuhire.

Uyu mwana wundi nyina yari agiye kwivugana, ngo yakijijwe n’abaturanyi nkuko byagarutsweho mu mpera z’icyumweru cyashize ubwo iri shyano ryagwaga.

Ageze aho ibi byabereye, umuyobozi w’Intara ya Njombe, Christopher Ole Sendeka yahise asaba Polisi gukora iperereza hakamenyekana ukuri kuri iri bara ryakozwe n’uyu mugore.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Njombe, Khamis Issa yavuze bakomeje gukora ibishoboka byose ngo abagize uruhare muri iki gikorwa kigayitse bose bakanirwe urubakwiye.

Gusa birakekwa ko uyu mugore yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, kuko nta muntu muzima wakwica umwana we ngo amuteke amurye inyama ibindi bice bye abijugunye mu bihuru no mu musarane ari muzima mu mutwe nkuko uyu mugore yabiganje.

Ubu Mlelwa n’umugabo we bari mu maboko ya Polisi mu gihe iperereza rigikomeje.


Yari inkuru itumvikana neza ku baturage kuko byabananiye no kubyakira

Ubuzima uyu musaza abayemo buteye agahinda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo