Tanzania yashyiriweho ibihano byo kwima visa abayobozi bayo

Leta zunze Ubumwe za America yashyizeho ibihano byo kwima visa bamwe mu bayobozi muri Tanzania zibashinja gukeresa amatora aheruka kuba agatsindwa na Dr John Pombe Magufuli.

Umunyamabanga wa Leta ucyuye igihe, Michael Pompeo yavuze ko abarebwa n’ibihano barenze ku mabwiriza ateganywa n’amatora, ndetse babangamira uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko kuba harabayeho gufunga abatavuga rumwe na Leta, inenge zabaye mu matora, no kuba hamwe internet yarahungabanyijwe bitagaragaza ko amatora yabaye mu bwisanzure, no mu mucyo.

Amatora yaje gutsindwa na Perezida John Magufuli n’amajwi 80%.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Leta ya America ntirivuga amazina y’abafatiwe ibihano.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo